Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Thabo Mbeki yakariye Leta y’i Kinshasa

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 27, 2025
in Regional Politics
0
Thabo Mbeki yakariye Leta y’i Kinshasa
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Thabo Mbeki yakariye Leta y’i Kinshasa.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Thabo Mbeki wabaye perezida wa Afrika y’Epfo, yavuze ko n’ubwo u Rwanda na Congo Kinshasa biri kugirana ibiganiro by’amahoro, ariko ko bidateze kugera ku musaruro mwiza mu gihe ubutegetsi bw’i Kinshasa butaramenya neza ko igisubizo kirambye cy’amahoro bushaka kizava mu Banye-Congo ubwabo.

Uyu wabaye umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’umunyamukuru, Sophia Mokoena wo muri iki gihugu cya Afrika y’Epfo.

Ni kiganiro cyagarukaga kubiganiro bimaze iminsi bikorwa kugira ngo u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bubone amahoro, aho haba ibiganiro by’ububuza hagati y’u Rwanda na Congo, bihujwe na Washington DC, imiryango itandukanye yo muri Afrika, ndetse na Qatar.

Mbeki yavuze ko ibiri gukorwa nta musaruro bizatanga mu gihe Abanye-Congo batarumva ko igisubizo kizava muri bo.

Yagize ati: “Zishobora kumvikana, Leta y’i Kinshasa n’iya Kigali zigahuza zigashyira umukono ku masezerano, ibyo ni byiza ariko ntabwo byonyine bizakemura ikibazo kiri mu Burasizuba bwa Congo. Ibi byarageragejwe na mbere, nagiye kenshi mbwira abantu ko ibibazo by’u Burasizuba bwa Congo ni iby’imbere kuri Congo ntabwo bikomoka hanze y’imipaka ya Congo.”

Yakomeje avuga ko ku bw’ibyo Abanyamerika bamaze iminsi bakora byo gushishikariza Kinshasa na Kigali guhurira hamwe, ntabwo bikemura ikibazo cya RDC; kiriya kibazo gikwiye gukemurwa n’abaturage ba Congo n’ubutegetsi bwabo.”

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, i Dar es Salaam muri Tanzania hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC, n’abo mu muryango wa Afrika y’Amajyepfo, SADC. Ni nama yaje kwanzura ko imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo ihagarara bwangu, kandi umuti w’ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z’amahoro ndetse Repubulika ya demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n’impande zose harimo n’uyu mutwe wa M23.

Nyamara ibi nta musaruro byigeze bitanga, kuko kugeza n’ubu impande zihanganye zircyakomeje imirwano ikomeye muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Mbeki ibi abivuze mu gihe Joseph Kabila yageze i Goma mu gice kigenzurwa n’umutwe wa M23. Ibyo ngeye kubyutsa umwuka mubi mu bategetsi b’i Kinshasa mu gihe Qatar, Amerika n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe bikomeje gukora ibishoboka byose ngo u Burasirazuba bwa Congo bubone amahoro.

Tags: IkibazoRdcThabo MbekiYakariye
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Ese koko abatezi b’inkingi baza nyuma? Umusesenguzi Kabare.

Ese koko abatezi b'inkingi baza nyuma? Umusesenguzi Kabare.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?