Thabo Mbeki yakariye Leta y’i Kinshasa.
Thabo Mbeki wabaye perezida wa Afrika y’Epfo, yavuze ko n’ubwo u Rwanda na Congo Kinshasa biri kugirana ibiganiro by’amahoro, ariko ko bidateze kugera ku musaruro mwiza mu gihe ubutegetsi bw’i Kinshasa butaramenya neza ko igisubizo kirambye cy’amahoro bushaka kizava mu Banye-Congo ubwabo.
Uyu wabaye umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’umunyamukuru, Sophia Mokoena wo muri iki gihugu cya Afrika y’Epfo.
Ni kiganiro cyagarukaga kubiganiro bimaze iminsi bikorwa kugira ngo u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bubone amahoro, aho haba ibiganiro by’ububuza hagati y’u Rwanda na Congo, bihujwe na Washington DC, imiryango itandukanye yo muri Afrika, ndetse na Qatar.
Mbeki yavuze ko ibiri gukorwa nta musaruro bizatanga mu gihe Abanye-Congo batarumva ko igisubizo kizava muri bo.
Yagize ati: “Zishobora kumvikana, Leta y’i Kinshasa n’iya Kigali zigahuza zigashyira umukono ku masezerano, ibyo ni byiza ariko ntabwo byonyine bizakemura ikibazo kiri mu Burasizuba bwa Congo. Ibi byarageragejwe na mbere, nagiye kenshi mbwira abantu ko ibibazo by’u Burasizuba bwa Congo ni iby’imbere kuri Congo ntabwo bikomoka hanze y’imipaka ya Congo.”
Yakomeje avuga ko ku bw’ibyo Abanyamerika bamaze iminsi bakora byo gushishikariza Kinshasa na Kigali guhurira hamwe, ntabwo bikemura ikibazo cya RDC; kiriya kibazo gikwiye gukemurwa n’abaturage ba Congo n’ubutegetsi bwabo.”
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, i Dar es Salaam muri Tanzania hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC, n’abo mu muryango wa Afrika y’Amajyepfo, SADC. Ni nama yaje kwanzura ko imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo ihagarara bwangu, kandi umuti w’ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z’amahoro ndetse Repubulika ya demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n’impande zose harimo n’uyu mutwe wa M23.
Nyamara ibi nta musaruro byigeze bitanga, kuko kugeza n’ubu impande zihanganye zircyakomeje imirwano ikomeye muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Mbeki ibi abivuze mu gihe Joseph Kabila yageze i Goma mu gice kigenzurwa n’umutwe wa M23. Ibyo ngeye kubyutsa umwuka mubi mu bategetsi b’i Kinshasa mu gihe Qatar, Amerika n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe bikomeje gukora ibishoboka byose ngo u Burasirazuba bwa Congo bubone amahoro.