• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Icyo Sunzu avuga nyuma y’aho Goma, Bukavu na Minembwe bibohowe.

minebwenews by minebwenews
May 27, 2025
in sport & entertainment
0
Icyo Sunzu avuga nyuma y’aho Goma, Bukavu na Minembwe bibohowe.
109
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo Sunzu avuga nyuma y’aho Goma, Bukavu na Minembwe bibohowe.

Manassé Sunzu Ntaganzwa uri Mubanyamulenge birwanaho, ndetse akaba yarakoze ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo ko yubakishije imihanda muri Kivu y’Amajyepfo n’ahandi, yavuze ko abaturage b’irwanaho ko bakwiruhutsa nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho bifashe umujyi wa Goma, Bukavu na Minembwe.

READ ALSO

Manzi Merci: Umuhanzi wa Gospel wahaye umuziki intego yo guhimbaza Imana no kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba

Umukino wa APR FC (Rwanda) na Les Aigles du Congo (RDC) ugeze mu kibazo gikomeye: CAF ni yo igiye gufata umwanzuro

N’ibyo Sunzu yagarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na Minembwe Capital News, kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/05/2025. Ni kiganiro kandi cyatambukijwe ku muyoboro wa YouTube y’iki kinyamakuru cyacu cya Minembwe Capital News.

Muri iki kiganiro Sunzu yatangiye avuga ko atuye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ariko ko yabanje kuyivamo arahunga ubwo yaragiye kwicwa n’Ingabo za Leta y’i Kinshasa, mbere y’uko AFC/M23 iha bohoza.

Ati: “Ndi umwe mu baturage birwanaho. Tariki ya 08/04/2024 na gombaga guhambwa n’abatwica, Imana irampisha ndahunga.”

Yongeye ati: “AFC/M23 imaze gufata Goma na Bukavu, numvise ko ngomba gutaha. Ubu naratahutse n’umudamu wanjye n’abana.”

Manassé Sunzu yavuze ko ari Mubanyamulenge bamaze imyaka myinshi kurugamba rutari urw’isasu, ahubwo ko we akora ubuvugizi n’ibikorwa by’iterambere.

Yasobanuye ko kugira ngo atange iki kiganiro byavuye ku mpamvu zuko ubwo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu byari bimaze gufatwa, yabonye Abanyamulenge benshi baza muri iyi mujyi bavuye ahatandukanye. Kandi ko muri aba bazaga hari ababaga baje ku giti cyabo, abandi mu matsinda, ariko bakaza baje kubaza amakuru gusa, abo basanzeyo bakayababwira.

Yakomeje avuga ko icyakurikiyeho nyuma y’ifatwa rya Goma na Bukavu, Abanyamulenge bakozwe mu nda bapfusha Gen.Rukunda Michel, ariko ngo Imana irabateturura Twirwaneho ifata Minembwe. Maze Brig-Gen. Charles Sematama, ahita atangaza ku mugaragaro ko Twirwaneho ibaye umutwe, aho wahise uhabwa izina rya “MRDP,” bivuze Mouvement des Republicains pour la dignité du peuple. Kubwe avuga ko yabishimye, ari nabyo byatumye yibaza ati: “Nyuma y’ifatwa rya Goma, Bukavu na Minembwe Abanyamulenge n’inshuti zacu twakwiruhutsa?”

Igisubizo yatanze aha, yavuze ko ari yego na Oya. Yego avuga ko ngo ni ukubera ko Goma na Bukavu imijyi minini ikomeye y’intara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru byafashwe.

Nyamara kandi ngo asanga hari ibindi byinshi bigomba gukurikiraho mu maguru mashya, kugira ngo icyizere cy’intsinzi bakiramemo, bitabaye ibyo umwanzi ntaho yagiye kandi ntasinziriye. Kubwe akavuga ko nyuma y’ifatwa ry’iyi mijyi itandukanye byari bikwiye ko Abanyamulenge bataha ku bwinshi bakaja kubaka igihugu cyabo.

Yageze naho avuga ko yumva ko yabaza Abanyamulenge ibi bibazo bigira biti: “Ese ko twese tuzi ko iwacu habaye amatungo hafi ya hose n’inzira zaho zikaba zarasibye, dutekereza ko ari ryari tuzazisibura? Ko imihana yashize, bizamera neza gute ntawe uri kubikora? Twiteguye kuzataha mubyuzuye?

Ikindi kibazo abaza benewabo yagize ati: “Ni bande uri guhamagarira gutaha?”

Yanaboneye no kubamenuesha ko abafashe Goma, Bukavu na Minembwe ko ari bo bayobozi bagomba kwihutira kubasanga, ngo kuko ari bo bababereye irembo ryo kwinjira no gusohoka.

Ubundi kandi ngo banatanga n’imirongo ngenderwaho, ndetse ngo bazi kubanisha neza abatsinze n’abatsinzwe.

Hejuru y’ibyo, Sunzu yavuze ko igihugu kitubakwa n’ingaragu ahubwo ko cyubakwa n’ingo. Yatanze n’u rugero avuga ko urugo ari abana n’umugore.

Maze asoza agira ati: “Ku bakunda i Mulenge n’Abanyamulenge ni muze dutahe tuje kubaka amateka meza tuzaraga abazadukomokaho ndetse n’abatugiriye nabi tukabahindura. Ni wewe nanjye dukenewe mu maguru mashya kandi tugakora amanywa n’ijoro kugira dukorere igihugu cyacu.”

Tags: AbanyamulengeBukavuGomaMinembwe

Related Posts

Manzi Merci: Umuhanzi wa Gospel wahaye umuziki intego yo guhimbaza Imana no kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba
sport & entertainment

Manzi Merci: Umuhanzi wa Gospel wahaye umuziki intego yo guhimbaza Imana no kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba

August 22, 2026
Umukino wa APR FC (Rwanda) na Les Aigles du Congo (RDC) ugeze mu kibazo gikomeye: CAF ni yo igiye gufata umwanzuro
sport & entertainment

Umukino wa APR FC (Rwanda) na Les Aigles du Congo (RDC) ugeze mu kibazo gikomeye: CAF ni yo igiye gufata umwanzuro

August 10, 2026
Amateka Yanditswe i Miami: u Bwongereza Bwanyagiye u Bufaransa, Saka na Mbappé Bandika Uduhigo Tutigeze Tubaho mu Gikombe cy’Isi
sport & entertainment

Amateka Yanditswe i Miami: u Bwongereza Bwanyagiye u Bufaransa, Saka na Mbappé Bandika Uduhigo Tutigeze Tubaho mu Gikombe cy’Isi

July 19, 2026
Léopards Yasezerewe mu Gikombe cy’Isi, Ariko Yasigiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ishema Rikomeye
sport & entertainment

Les Léopards éliminés de la Coupe du Monde, mais ils quittent la compétition la tête haute et font la fierté de la République démocratique du Congo

July 2, 2026
Léopards Yasezerewe mu Gikombe cy’Isi, Ariko Yasigiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ishema Rikomeye
sport & entertainment

Léopards Yasezerewe mu Gikombe cy’Isi, Ariko Yasigiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Ishema Rikomeye

July 2, 2026
Menya uburyo bushya WhatsApp yazanye buzafasha abayikoresha kurushaho kurinda umwirondoro wabo
sport & entertainment

Menya uburyo bushya WhatsApp yazanye buzafasha abayikoresha kurushaho kurinda umwirondoro wabo

June 30, 2026
Next Post
AFC/M23 yahishuye ikindi gice gikaze igiye kubohoza.

AFC/M23 yahishuye ikindi gice gikaze igiye kubohoza.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?