Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibi byo ntibisanzwe, Ndayishimiye yibasiriye u Rwanda bikomeye, atangaza n’ibyago byenda kuba mu karere.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 31, 2025
in Conflict & Security
0
Ishyaka rya CNDD-FDD rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji.
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibi byo ntibisanzwe, Ndayishimiye yibasiriye u Rwanda bikomeye, atangaza n’ibyago byenda kuba mu karere.

You might also like

Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

Rdc iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashinje u Rwanda kandi, agaragaza ko ari rwo ruteza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.

Ni ubwo yari i Kampala muri Uganda umusibo ejo ku wa gatanu, ubwo yari munama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere n’ubufatanye kuri RDC.

Ndayishimiye, muri iyo nama yaberaga i Kampala, yashimiye amahanga akomeje kwamagana M23 n’Ingabo z’u Rwanda izo yavuze ko ziri ku butaka bwa Congo.

Yagize ati: “Muri uyu mwanya, ndagira ngo nshimire umuryango mpuzamahanga wafashe umwanzuro wo kwamagana wivuye inyuma ibitero biyowe n’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyepfo ubifashijwemo n’Ingabo z’u Rwanda, ndetse n’ifatwa ry’imijyi ya Goma na Bukavu.”

Yashimiye kandi ni nama zitandukanye zikorwa ku rwego rw’umuryango wa Afrika zamaganye ubwicanyi avuga ko M23 n’Ingabo z’u Rwanda zakoze muri Congo.

Maze nyuma, asaba abitabiriye iyi nama yarimo ibera i Kampala muri Uganda gushakira umuti igisubizo kirambye umutekano mu Burasizuba bwa Congo.

Yagize ati: “Intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo, imaze kugera ku gasongero kayo, ndetse nihatagira igikorwa vuba, izadukira n’ibindi bihugu byo mu karere ako n’u Burundi buherereyemo.”

Yaje gushimangira ibi avuga ko u Rwanda kuri ubu ruri gutoza imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga, ngo kugira ngo ikomeze iteze umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo no mu karere.

Ati: “Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasizuba bwa Congo, yaba iy’imbere mu gihugu no hanze y’iki gihugu, u Rwanda nirwo ruyiha imyitozo ya gisirikare. Amahirwe mfite ni uko mbabonye ngo mbagezeho iki kibazo giteje akarere umutekano muke, kandi uduce turi gufatwa buri munsi muri Kivu y’Amajyepfo.”

Ubundi kandi yavuze ko intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo ikomeje gutuma ubwiyongere bw’impunzi buba bwinshi mu Burundi no mu bindi bihugu.

Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda mu gihe mu minsi ishize yarushinje gushaka gutera igihugu cye ndetse agera naho avuga ko nawe yumva yajya mu ntambara na rwo.

Tags: BikomeyeNdayishimiyeU RwandaYibasiriye
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

Imirwano ikomeye hagati y'Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y'isinywa ry'amasezerano. Nyuma y'amasaha make gusa, Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, bishyize umukono...

Read moreDetails

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi. Umuyobozi w'urubyiruko rwo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, yishwe arashwe na barwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bakorana byahafi...

Read moreDetails

Rdc iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

RDC iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge. Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y'aho ishyize umukono ku mahame ayiganisha ku masezerano y'amahoro, ikomeje umugambi wo kohereza abasirikare...

Read moreDetails

I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majywi y’abashaka kwica Tshisekedi.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majwi y'abashaka kwica Tshisekedi. Vital Kamerhe uyoboye inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuzwe mu bantu bashakaga...

Read moreDetails

Avugwa ku ngabo za RDC zigikomeje guhunga, nyuma yo gukubitwa na Twirwaneho mu Rurambo.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Rurambo: Twirwaneho yakubise ahababaza ingabo z’u Burundi n’iza Congo, zikizwa n’amaguru.

Avugwa ku ngabo za RDC zigikomeje guhunga, nyuma yo gukubitwa na Twirwaneho mu Rurambo. Amakuru aturuka mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo,...

Read moreDetails
Next Post
Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.

Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?