• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibi byo ntibisanzwe, Ndayishimiye yibasiriye u Rwanda bikomeye, atangaza n’ibyago byenda kuba mu karere.

minebwenews by minebwenews
May 31, 2025
in Conflict & Security
0
Ishyaka rya CNDD-FDD rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji.
90
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibi byo ntibisanzwe, Ndayishimiye yibasiriye u Rwanda bikomeye, atangaza n’ibyago byenda kuba mu karere.

You might also like

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashinje u Rwanda kandi, agaragaza ko ari rwo ruteza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.

Ni ubwo yari i Kampala muri Uganda umusibo ejo ku wa gatanu, ubwo yari munama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere n’ubufatanye kuri RDC.

Ndayishimiye, muri iyo nama yaberaga i Kampala, yashimiye amahanga akomeje kwamagana M23 n’Ingabo z’u Rwanda izo yavuze ko ziri ku butaka bwa Congo.

Yagize ati: “Muri uyu mwanya, ndagira ngo nshimire umuryango mpuzamahanga wafashe umwanzuro wo kwamagana wivuye inyuma ibitero biyowe n’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyepfo ubifashijwemo n’Ingabo z’u Rwanda, ndetse n’ifatwa ry’imijyi ya Goma na Bukavu.”

Yashimiye kandi ni nama zitandukanye zikorwa ku rwego rw’umuryango wa Afrika zamaganye ubwicanyi avuga ko M23 n’Ingabo z’u Rwanda zakoze muri Congo.

Maze nyuma, asaba abitabiriye iyi nama yarimo ibera i Kampala muri Uganda gushakira umuti igisubizo kirambye umutekano mu Burasizuba bwa Congo.

Yagize ati: “Intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo, imaze kugera ku gasongero kayo, ndetse nihatagira igikorwa vuba, izadukira n’ibindi bihugu byo mu karere ako n’u Burundi buherereyemo.”

Yaje gushimangira ibi avuga ko u Rwanda kuri ubu ruri gutoza imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu mahanga, ngo kugira ngo ikomeze iteze umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo no mu karere.

Ati: “Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasizuba bwa Congo, yaba iy’imbere mu gihugu no hanze y’iki gihugu, u Rwanda nirwo ruyiha imyitozo ya gisirikare. Amahirwe mfite ni uko mbabonye ngo mbagezeho iki kibazo giteje akarere umutekano muke, kandi uduce turi gufatwa buri munsi muri Kivu y’Amajyepfo.”

Ubundi kandi yavuze ko intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo ikomeje gutuma ubwiyongere bw’impunzi buba bwinshi mu Burundi no mu bindi bihugu.

Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda mu gihe mu minsi ishize yarushinje gushaka gutera igihugu cye ndetse agera naho avuga ko nawe yumva yajya mu ntambara na rwo.

Tags: BikomeyeNdayishimiyeU RwandaYibasiriye
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails
Next Post
Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.

Agezweho i Mulenge, ya nkumi yarekuwe, menya nuko umutekano wifashe muri icyo gice.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?