Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 2, 2025
in Regional Politics
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

You might also like

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

Nyuma y’uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yageze i Goma, hagati muri kiriya cyumweru yagereyemo, amaze kubonana n’inzego zitandukanye z’abaturage n’abayobozi bo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Bamwe mu bagiranye ibiganiro na we, bavuga ko ibi biganiro abikora mu rwego rwo gushaka icyageza ku mahoro arambye abaturiye u Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Gusa, kugeza ubu Kabila ubwe, ntacyo aratangariza abanyamakuru ku bikorwa arimo, abo mu matsinda yahuye na we bagiye bagaragaza ko ibi biganiro biri ku rwego rwa politiki ihanitse.

Uyu Kabila ukoresha ibyo biganiro, ubutegetsi bw’i Kinshasa bumushinja kwifatanya n’umutwe wa M23 uwo yanabonanye n’abawukiriye.

Ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bumushinja ibyo byaha, buheruka no kumwambura ubudahangarwa, umwe mu bategetsi baho, Bakumwana ari na we visi minisitiri w’ingengo y’imari, aheruka no gusaba ko yamburwa n’ubwenegihugu bwa Congo. Ni mu gihe yavuze ko uyu Kabila ashaka gucamo igihugu.

Uyu muyobozi yageze naho avuga ko Kabila atari umwana bwite wa Laurent Desire Kabila, bityo, ngo bagomba guhera aho bakamupisha ADN yiwe n’abandi bana ba Kabila Mzee.

Muri biriya biganiro twavuze akomeje gukora, hari ibyo yagiranye n’abahagarariye amadini n’amatorero, amashyirahamwe y’abagore, abakuriye amashuri makuru n’abarimu baza kaminuza, abayobozi ba gakondo n’abandi.

Abadashigikiye Joseph Kabila bamunenga kuba yarayoboye RDC imyaka 18, ariko ntiyagira n’icyo ayimarira. Hejuru y’ibyo, ngo ntiyabasha no kuyigaruramo amahoro cyane cyane mu Burasizuba bwayo.

Umwe mu bahuye na Joseph Kabila yabwiye itangazamakuru ati: “Yibanze cyane ku mahoro, kandi natwe twamusabye ko yoyadushakira.”

Yakomeje ati: “Perezida wa kera, twamubwiye ko twatangiye guhunga kera kandi ko n’ubu tugihunga.”

Benshi mubahuye na we ngo yabijeje ko afite umuhate wo gushakira iki gihugu umuti w’ibibazo bicyugarije mu Burasizuba bwacyo no mu gihugu cyose muri rusange.

Umusesenguzi umwe ukurikiranira hafi politiki yo muri iki gihugu cya RDC, yagaragaje ko Joseph Kabila ashaka kuba umuhuza no guhuriza hamwe Abanye-Congo mu biganiro bigamije kubona ibisubizo birambye ku mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo.

Ku rundi ruhande, Kabila ashobora gutangira gukurikiranwa n’inkiko z’i Kinshasa za gisirikare, aho ubutegetsi bw’iki gihugu bumushinja gufasha umutwe wa M23. Cyobikoze, Kabila na we ashinja ubu butegetsi bw’i Kinshasa gutegekesha igihugu ruswa no kukiroha mu manga mbi igamije ku kurimbura.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Kabila yabonanye n’abayobozi ba AFC/M23, nyuma umuyobozi mukuru w’iri huriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa, yahise atangaza ko ibiganiro byabo na Kabila byibanze ku buryo bwo gushyiraho no gukomeza amahoro arambye.

Mu gihe Kabila akomeje kwegeranya abo babyumva kimwe, ubutegetsi bw’i Kinshasa na bwo burakora ibishoboka byose mu kumuhimbira ibinyoma bigamije kumwandagaza no kumushyiraho ibyaha biremereye. Ibi bigaragaza ko ubwo butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bumufitiye ubwoba bwinshi, ndetse ko bwemera neza ko ibyo arimo bishobora kuzana impinduka zikomeye muri iki gihugu.

Tags: GomaIbikorwaIbyimbitseKabila
Share34Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana ingabo mu duce igenzura. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryabeshyuje Leta y'i Kinshasa yatangaje ko iri huriro rigomba...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, byashyize umukono ku mahame...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025,...

Read moreDetails

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23. Nyuma y'iminsi itari mike i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by'imishyikirano hagati ya Repubulika ya...

Read moreDetails
Next Post
Hatangajwe igikorwa kibi gishobora gukorwa n’abagore ba basirikare, ndetse n’abasirikare ubwabo muri RDC.

Hatangajwe igikorwa kibi gishobora gukorwa n'abagore ba basirikare, ndetse n'abasirikare ubwabo muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?