Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha i Kinshasa.
Minisitiri w’u butabera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yitabye ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Aher’ejo ku wa kabiri tariki ya 03/2025, Mutamba ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta wari ugenewe kubaka gereza y’i Kisangani, ni bwo yitabye ubushinjacyaha bubimushinja.
Amashusho amugaragaraza yerekana aherekejwe n’itsinda ry’abantu benshi, abo amakuru avuga ko ari abamushigikiye bari bamuherekeje ku biro by’ubushinjacyaha buherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.
Rugikubita, Mutamba yari yaravuze ko atazitaba uyu mushinjacyaha, hubwo agaragaza ko uwo mushinjaha na we ubwe hari ibyaha nawe aregwa.
Dosiye ya Mutamba iri mu madosiye yagarutsweho cyane muri iyi minsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni mu gihe uyu minisitiri w’ubutabera yavuze ko umuntu uzajya ahamwa no kunyereza umutungo wa Leta yajya akatirwa urwo gupfa.
Bitangaje, Mutamba wavuze ayo magambo, arashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani, nubwo uyu Mutamba ahakana ibi birego byose aregwa.
Amakuru avuga ko iriya gereza ko yari genewe kubakishwa na miliyoni 39, hanyuma uyu mu minisitiri aryamo 19.
Mu cyumweru gishize inteko ishinga amategeko ya Congo yatoye kubwiganze ko minisitiri Mutamba akurikiranwa n’ubushinjacyaha kuri ibi byaha akekwaho.
Nyamara nubwo Mutamba yitabye ubushinjacyaha, ku munsi w’ejo ku wa kabiri ntiyashimye kugira icyo abwira itangazamakuru ryo muri iki gihugu, kuko ibyo yavugiye imbere y’umushinjacyaha yabigize ibanga ryose.
Ibyo Mutamba ashinjwa, ni byo abategetsi b’iki gihugu bagiye banengwa kuva mbere kose. Bavugwaho ibikorwa byo kunyereza imitungo y’iki gihugu, ariko ntibakurikiranwe n’igihe bakurikiranwe ntibahamwe nabyabyaha bashinjwa, kandi ari byo byakogombye kugaragaza ikimenyetso cya demokarasi no kubahiriza amategeko.