• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

minebwenews by minebwenews
June 5, 2025
in Regional Politics
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko Joseph Kabila agomba kuva i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu ngo kuko hagenzurwa n’umutwe uwo avuga ko usenya igihugu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 05/06/2025, ni bwo Tshisekedi yakiriye Martin Fayulu i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu.

Amashusho yagiye hanze, agaragaza Tshisekedi ari kwakira uyu munyapolitiki usanzwe ari mubatavugarumwe n’ubutegetsi bwe, aho ubona aramutsa n’amaboko abandi bose bari muri iyi sale ya mwakiririyemo yamugeraho agahita amugwa munda aramuhobera.

Uyu mubonano ubaye nyuma y’aho Tshisekedi ashimiye Martin Fayulu wari uheruka kugenera ubutumwa abarimo Tshisekedi wamwakiriye, Corneille Nangaa umuhuza bikorwa mukuru w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu na Joseph Kabila Kabange uheruka kugera i Goma mu gice kigenzurwa n’iri huriro riyobowe na Nangaa.

Mu butumwa yaganeye Felix Tshisekedi, uyu munyapolitiki Martin Fayulu yamwibukije ko afite inshingano zo kurinda igihugu n’Abanye-kongo kugira ngo abo mu bihe bizaza batazasanga iki gihugu mu bibazo bidasobanutse.

Yanaboneyeho kandi asaba uyu mukuru w’iki gihugu umubonano, yagize ati: “Ndifuza ko duhura atari ku bw’impuhwe ahubwo ku bw’ibiganiro by’imbonankubone.”

Nyuma yabwiye Kabila ko agomba kuva i Goma, ndetse amugaragariza ko atari akwiye kuja mu gice kigenzurwa n’umutwe wa M23.

Mu masaha make Martin Fayulu atambukije ubu butumwa, Tshisekedi yahise atangaza ko afite ubushake bwo guhura na we bakaganira.

Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama asubiza Martin Fayulu yagize ati: “Perezida wa Repubulika yashimye umuhate wo gukunda igihugu n’umuhate wo gukunda ubumwe bw’igihugu byagaragajwe na Martin Fayulu. Afite ubushake bwo guhura na we mu rwego rwo gukura igihugu cyacu mu bibazo byugarije inzego zacu n’ubusugire bw’igihugu.”

Martin Fayulu ari kureshwa na Tshisekedi nyuma yuko ashinje Joseph Kabila ubugambanyi, uretse ku mushinja ubugambanyi yanamusabye kugana inzira y’ibiganiro, ngo aho kujya kwifatanya n’abo yise abanzi basenya.

Hari amakuru ataragenzurwa neza yavugaga ko Martin Fayulu mbere yuko atangaza biriya byo gushinja Kabila ubugambanyi, yari yabonanye na Tshisekedi mu ibanga rikomeye bagira ibyo bumvikanaho, ndetse kandi ngo amwemerera no kuzamuha umwanya ukomeye muri Leta .

Mu gije uyu mubonano wofatirwemo imyanzuro ijyanye n’ibyavuzwe, ayo makuru yaba ari yo.

Ikindi nuko Kabila atagahezwemo, kuko na we yashubije Martin Fayulu, aho yagize ati: “Ndi Umunye-Kongo ufite uburenganzira bwo kugera aho ari ho hose muri RDC, kandi n’i Goma na ho ni muri Congo.”

Tags: Martin FayuluTshisekediUmubanano
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

Icyo isi itegereje nyuma y'ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w'u Burusiya.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?