COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.
Nyuma y’imyaka irenga itanu icyorezo cya COVID-19 kibayeho, cyongeye kuvugwa cyane kubera ubwoko bushya bw’iyi virusi bwamaze kugaragara mu bihugu byinshi birimo n’u Bwongereza.
Ubwo bwoko bushya bwiswe NB. 1.8.2, kuri ubu bibarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyaruguru na Pays de Galles.
Nubwo bitaragaragara ko iyi virusi nshya ifite ibimenyetso bikabije kurusha ubisanzwe, inzobere zivuga ko ishobora kwinjira mu turemangingo byihuse kandi uyifite ashobora kugira uburwayi bwo mu nda, burimo guhitwa, impatwe no kuribwa mu nda.
Umuryango wa OMS uvuga ko COVID-19 ikomeje kwihinduranya guhera mu kwezi kwa mbere n’ukwa gatanu uyu mwaka. Ubwoko buriho muri iki gihe bivugwa ko aribwo bwihuta cyane mu gusakara mu bantu.
Kuva mu kwezi kwa mbere, ubwoko bwa Omicron bwakwirakwiye mu bice byinshi byo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Austalie, Thailand, kandi ni bwo bwoko buri ku isonga mu Bushinwa no muri Hong Kong.