Atari yavuzwe yibyabaye ejo ku wa kabiri mu Bibogobogo.
Abarwanyi bo muri Wazalendo bazwi cyane mu bikorwa byo kwiba amatungo y’Abanyamulenge bo mu gace ka Bibogobogo, bongeye kuhiba ihene, ariko umwe muri abo bazibye arafatwa.
Mu gitondo cya har’ejo ku wa kabiri tariki ya 10/06/2025, ni bwo Wazalendo bagabye igitero ahitwa kwa Sebasaza mu Bibogobogo banyaga ihene, ku bw’amahirwe make umwe muri abo barwanyi bagabye icyo gitero afatwa n’abaturage banamushyikiriza Ingabo za FARDC ziri muri icyo gice.
Amakuru agaragaza ko humvikanye n’amasasu atari menshi cyane, aya makuru agira ati: “Mu rukerera rwa har’ejo ku wa kabiri, amasasu yumvikanye yari ayabarwanyi ba Wazalendo banyaze ihene kwa Sebasaza.”
Nta mubare wavuzwe w’ihene zanyazwe, ariko bivugwa ko muzanyazwe harimo izo abaturage babashe kugarura, ndetse kandi banafata n’umwe mu barwanyi bagabye icyo gitero.
Amakuru akomeza avuga ko uwo murwanyi wafashwe yavuze ko umukomando wari ubayoboye yitwa Nshoreyingabo.
Bizwi ko mu gitero kandi giheruka icyo Wazalendo banyazemo Inka 10 haza kugarukamo zibiri bigizwemo uruhare na basirikare b’u Burundi bakorana byahafi n’ingabo za Leta ya Congo, cyari kiyobowe n’uyu Nshoreyingabo.
Uyu Nshoreyingabo uzwiho ubwo bugizi bwa nabi avuka ku babyeyi babiri badahuje ubwoko, kuko i se umubyara ni Umupfulero, mu gihe nyina we ari Umunyamulenge.
Yagiye avugwaho ibikorwa nk’ibi, ndetse rimwe na rimwe bikavugwa ko atajya ahuza n’abandi barwanyi bo muri Wazalendo, ni mu gihe, hari ubwo ajya asubiranamo nabo.
Asanzwe afite abarwanyi be ayoboye ba Mai Mai, ariko iyo Wazalendo bagabye ibitero byo kurimbura Abanyamulenge no kubasenyera abavugwamo na we.