• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye.

minebwenews by minebwenews
June 16, 2025
in Regional Politics
0
Nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Nyuma yo guhura n’abayobozi ba AFC/M23, umuyobozi wa MONUSCO yavuze icyo yizeye.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye muri Congo, akaba n’umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita yizeye ko kugera ku mahoro arambye bishobora muri RDC, nk’uko yabitangaje.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Yabitangaje nyuma y’aho agereye i Goma mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC, tariki ya 12/06/2025. Rwari uruzinduko yahagiriye rugamije kumenya uko umutekano wifashe mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Biteganyijwe ko ibyo Bintou Keita yaboneye i Goma azabigeza mu kanama ka Loni gashyizwe amahoro ku Isi mu nama yako izaba ku itariki ya 27/06/2025.

Muri uru ruzinduko kandi Bintou Keita yaganiriye n’abarimo umuyobozi w’ingabo z’umuryango wa Afrika y’Amajyepfo ziri mu mujyi wa Goma, Maj.Gen. Monwabisi Dyakopu, ndetse n’abasirikare bari mu butumwa bwa Loni.

Nyuma rero y’uru ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri iki gice cya Goma, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati: “Kajugujugu yanzanye yaguye ku kigo cya MONUSCO. Kugwa kwayo byakuruye amarangamutima menshi muri njye. Mu biganiro nagiranye n’abo twahuye n’umvise icyizere. Nizeye ko ibiganiro by’amahoro bikomeje bizatanga umusaruro ufatika.”

Kugera kwa Bintou Keita i Goma ni ubwa mbere kuva umutwe wa M23 wafata uyu mujyi wa Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025. Nyamara n’ubwo kuhagera kwe bitanga icyizere, ariko mu busanzwe iri huriro rya AFC/M23 ryahoraga rimushinja kubogamira ku ruhande rwa Leta ya perezida Felix Tshisekedi iyo rihanganye naryo.

Tags: AFC/m23Bintou KeitaGomaIcyo yizeyeMonusco

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye.

Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
  • Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
  • IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?