Kera kabaye u Burundi bwafunze padiri kubera Misa yasomye.
Butoti Paul, umusaseridoti wa kiliziya gatolika i Bujumbura, yahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano kubera misa yasomeye muri ekeleziya gatolika.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 15/06/2025, padiri Butoti Paul yasomye Misa bimuviramo guhagarikwa n’inzego zishinzwe umutekano i Burundi.
Bivugwa ko Butoyi asanzwe atuye muri komine Muhuta mu ntara ya Rumonge ari naho ekeleziya gatolika yasomeyemo misa iherereye.
Misa yasomeye abemera Imana, amakuru avuga ko ahanini yahamagariraga Abakristo gukomeza ubumwe no kwirinda ibibatanya.
Yagize ati: “Ibicanishamo Abarundi byose, ingaruka zabyo, ni umunuko nk’umwanda. Abana b’Imana bakwiye kubyamaganira kure.”
Yakomeje ati: “Twabonye itotezwa ry’abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi, iterabwoba ryakoreshejwe mu duce tumwe na tumwe, hamwe n’irondabwoko ryagaragaye ku rwego rwo hasi no hejuru hagati mu bayobozi.”
Ni mu gihe idini katoliki mu Burundi ryanenze cyane ibikorwa by’imbonerakure ibyo bavuga ko zagaragaje uguhohotera gukabije kubatavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD-FDD. Banakanguriye Leta gushyiraho uburyo bwo gukosora ibitagenda neza kugira ngo Abarundi bose bumve ko barinzwe kandi batekanye.
Kimwecyo, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko amatora yagenze neza, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa gatandatu tariki ya 14/06/2025, ubwo yari i Gitega.
Yagize ati: “Amatora yagenze neza, kandi abaturage barayitabiriye.”
Si Ndayishimiye wenyine watangaje ko amatora yagenze neza, kuko na komisiyo ishinzwe amatora izwi nka CENI yavuze ko amatora yabaye mu mwuka mwiza, nubwo ku rundi ruhande bivugwa ko yabayemo uburiganya bukabije, aho abakorera mu kwaha k’u butegetsi buriho baherekezaga abaja gutora mu kumba k’itora, hakaba nubwo abari ku mirongo basanga bamaze kubatorera ku masite amwe namwe.
Hagataho, ubutumwa bwa padiri Butoti Paul yatangiye muri misa, bwaje gukwikwizwa ku mbugankoranyambaga butanzwe n’imbonerakure, nk’uko aya makuru akomeza abivuga bukaza gutuma buhindurwa icyaha ari nacyo kikimufunze kugeza magingo aya.