Iran n’umuyobozi mukuru wayo bategujwe kubona ibyago bikaze.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje amagambo akakaye agaragaza uruhare rwa Amerika mu ntambara ihanganishije Israel na Iran, anavuga ko Iran ikwiye gupfukama ntayandi mananiza ndetse anateguza umuyobozi mukuru w’ikirenga w’iki gihugu kubona ibyago.
Trump akoresheje urubuga rwa Truth yagize ati: “Ubu dufite kugenzura kwuzuye ikirekire cya Iran. Iran yari ifite ibikoresho byiza byo gukurikirana ikirere cyayo n’ubwirinzi bwinshi, ariko ntacyo bumaze ugereranyije n’ibikoresho byakorewe muri Amerika. Nta wundi ubikora neza nk’Abanyamerika.”
Umukuru w’igihugu wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yanavuze ko umuyobozi mukuru w’ikirenga wa Iran Khmenei, ko aho yihishe Amerika ihazi, ahita anamwita “intego yoroshye, ariko nyamara avuga ko bataza mwica ngo kuko sicyo gihe.”
Amagambo ya perezida Donald Trump yakurikiwe n’impungenge zikomeye mu rwego mpuzamahanga, aho impuguke mu bya dipolomasi zivuga ko ashobora gutuma iyi ntambara irushaho gukomera, ikaba intambara nini hagati y’ibihugu byo mu Burengerazuba bwo hagati. Iran ntacyo irabisubizaho, ariko byitezwe ko igomba kubisubiza mu maguru mashya.
Ku rundi ruhande bivugwa ko ibyatangajwe na Trump bishobora guhungabanya imirimo ya demokarasi iri gukorwa na Leta iriho muri Amerika, cyane cyane mu biganiro by’ibanga bigamije kugarura ituze kuri biriya bihugu bihanganye.