Ingabo z’u Burundi zazindutse zigaba igitero mu nkengero za centre ya Minembwe.
Nyuma y’ibitero by’ejo ku wa gatanu ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ku Banyamulenge mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe no mu Burasizuba bwayo, uyu minsi na bwo zongeye kubigaba muri kiriya gice giherereye mu nkengero z’iyi centre ya komine ya Minembwe cyo Burasizuba bwayo.
Amakuru agaragaza ko iki gitero iri huriro ry’Ingabo za RDC zagabye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/06/2025, zakigabye mu irango ryo kwa Viatori ahazwi nko muri Nyaruhinga.
Ni irango ryitegeye i Gakenge mu Bahindigiri no ku w’i Miko.
Umutangabuhamya yagize ati: “Muri Nyaruhinga hari kubera imirwano, Mai Mai, Ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ni bo bahateye.”
Uyu mutangabuhamya yakomeje ati: “Uyu mwanzi yazamutse cyane arenga mu irango ryo kwa Viatori, aho ni ho ahanganiye na Twirwaneho na M23.”
Aya makuru anagaragaza ko uyu wateye muri icyo gice yaje aturutse inzira yo kwa Mulima, nyuma y’aho atambutse muri Mukoko ni ko guhita atera muri Nyaruhinga.
Kugeza ubu ihangana hagati y’impande zombi riracyakomeje, nubwo hari amakuru avuga ko uru ruhande rwa Leta ko rwatangiye gusubira inyuma.
Kimweho, andi makuru avuga ko ingabo z’u Burundi ko arizo ziyoboye iki gitero, kandi ko ku ruhande rwazo ari nyinshi, kuko izari ziheruka koherezwa mu Bibogobogo muri zo zerekeje muri iki gice kugira ngo zikomeze ibitero kuri Twirwaneho na M23.
Ni muri urwo rwego imirwano isa niyatangiye iremereye.
Ibi bitero byakozwe uyu munsi, bije bikurikira ibindi iri huriro ryakoze ku munsi w’ejo ku wa gatanu, aho zabigabye muri Mukoko n’i Gasogocyi.
Gusa, byarangiye uru ruhande rwa Leta rusibiye iyo rwaje ruva, nk’uko amakuru abigaragaza.