U Burundi n’u Rwanda byaganiriye ku mubano wabyo.
Abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu cy’u Burundi bagiriye uruzinduko rwakazi mu Rwanda bagirana ibiganiro n’abo muri iki gihugu.
Ni amakuru yatangajwe n’u Burundi aho agaragaza ko perezida wa Sena y’iki gihugu yakiriwe i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 20/06/2025.
Nk’uko amakuru abivuga uyu muyobozi waturutse i Burundi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Francois Xavier Karinda uyoboye Sena y’iki gihugu, baganira mu gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi.
Nk’uko Sena y’u Burundi yabyanditse yagize iti: “Perezida wa Sena Hon Sinzohagera Emmanuel yahuye na mugenzi we w’u Rwanda ari kumwe na ba visi perezida be bombi mu ruzinduko rw’icyubahiro.”
Ubundi kandi izo nyandiko z’u Burundi zikomeza zigira ziti: “Ibiganiro byabo byagarutse ku ruhare rw’izi nzego zombi mu gutsimbataza umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”
Ni byatangajwe kandi na Sena y’u Rwanda, yatangaje ko ukuriye Sena y’u Burundi yakiriwe na perezida wa Sena y’u Rwanda.
Yagize iti: “Uyu munsi perezida wa Sena y’u Rwanda, Francois Xavier Karinda ari kumwe na ba visi perezida, Nyirahabimana Soline na Dr Mukabaramba, bahuye na Emmanuel Sinzohagera, perezida wa Sena y’u Burundi. Baganiriye ku mikoranire binyuze muri dipolomasi y’inteko.”
Umubanano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe urimo amakimbirane, kuko wajemo agatotsi mu mpera z’umwaka wa 2024, ariko kandi na mbere yabwo ntiwari wifashe neza byasaga no guhendahenda kuva mu mwaka wa 2015.
U Burundi bushinja u Rwanda gushigikira umutwe wa Red-Tabara uburwanya, mu gihe nabwo u Rwanda rubushinja gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.