• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Trump yavuze impamvu akwiye guhabwa ishimwe rya Nobel ashiramo n’ibihugu byo mu karere RDC iherereyemo .

minebwenews by minebwenews
June 21, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Trump yavuze impamvu akwiye guhabwa ishimwe rya Nobel ashiramo n’ibihugu byo mu karere RDC iherereyemo .
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Trump yavuze ko kubera RDC n’u Rwanda, akwiye guhabwa ishimwe rya Nobel.

Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko byari bikwiye ko ahabwa ishimwe rya Nobel rigenewe guhabwa indashikirwa mu guharanira amahoro ku Isi, ngo kubera ko ari guhuza Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Amerika, ibinyujije kuri minisitiri wayo w’ubanye n’amahanga, iheruka kwemeza ko u Rwanda na Congo byumvikanye kuzashyira umukono ku masezerano y’amahoro tariki ya 27/06/2025.

Ni muri ubwo buryo, perezida Trump yatangaje ibi, aho yakoresheje urubuga rwa Truth social ko yishimiye gutangaza ko we na minisitiri w’ubanye n’amahanga, Marco Rubio, biteguye amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, agamije guhagarika intambara imaze imyaka myinshi mu Burasizuba bwa Congo.

Yagize ati: “Abahagarariye u Rwanda na Congo bazaba i Washington DC ku wa mbere kugira ngo basinye amasezerano y’amahoro. Uyu ni umunsi mwiza kuri Afrika, kandi mu by’ukuri ni n’umunsi mwiza ku Isi.”

Trump yatangaje ko nubwo agiye gufasha u Rwanda na Congo kugera kuri iyi ntambwe , akaba yarahagaritse intambara y’u Buhinde na Pakistan, agaharika intambara ya Kosovo na Serbie ndetse n’andi makimbirane hirya no hino, atazahabwa ishimwe rya Nobel.

Ati: “Ntabwo nzahabwa ishimwe rya Nobel ku bw’ibi, sinzarihabwa ku bwo guhagarika intambara y’u Buhinde na Pakistan, sinzarihabwa ku bwo guhagarika intambara ya Kosovo na Serbie, sinzarihabwa ku bwo kubungabunga amahoro hagati ya Misiri na Ethiopia.”

Ibi yabitangaje mu gihe intambara ihangayikishije ibihugu byinshi, harimo n’ihanganishije u Burusiya na Ukraine, ndetse n’iya Israel na Iran.

Avuga ko yifuza ko ibihugu byo mu burengerazuba bwo hagati bigirana amasezerano y’ubumwe ya “Abraham Accords,” ashobora kubifasha kugera ku mahoro nyuma y’imyaka myinshi aka karere kabamo intambara z’urudaca.

Yasoje avuga ko nubwo yagera ku masezerano ya ‘Abraham’ muri aka karere kose, agaharika intambara y’u Burusiya na Ukraine, atazahabwa ishimwe rya Nobel, gusa ngo icyo aha agaciro ni uko abaturage bo babona imirimo ye.

Yanavuze ko iyo iri shimwe riba ridahabwa abaharanira ukwishyira ukizana, we aba yararihawe inshuro 4 cyangwa 5.

Tags: NobelRdcTrumpU Rwanda

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
Perezida Putin ibyo yatangaje byatunguye benshi.

Perezida Putin ibyo yatangaje byatunguye benshi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?