Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Trump yavuze impamvu akwiye guhabwa ishimwe rya Nobel ashiramo n’ibihugu byo mu karere RDC iherereyemo .

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 21, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Trump yavuze impamvu akwiye guhabwa ishimwe rya Nobel ashiramo n’ibihugu byo mu karere RDC iherereyemo .
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Trump yavuze ko kubera RDC n’u Rwanda, akwiye guhabwa ishimwe rya Nobel.

You might also like

Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame.

Afrika y’epfo, mu burakari bwinshi yatangaje ikigiye kongera kuyisubiza muri RDC.

U Burundi n’u Rwanda byaganiriye ku mubano wabyo.

Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko byari bikwiye ko ahabwa ishimwe rya Nobel rigenewe guhabwa indashikirwa mu guharanira amahoro ku Isi, ngo kubera ko ari guhuza Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Amerika, ibinyujije kuri minisitiri wayo w’ubanye n’amahanga, iheruka kwemeza ko u Rwanda na Congo byumvikanye kuzashyira umukono ku masezerano y’amahoro tariki ya 27/06/2025.

Ni muri ubwo buryo, perezida Trump yatangaje ibi, aho yakoresheje urubuga rwa Truth social ko yishimiye gutangaza ko we na minisitiri w’ubanye n’amahanga, Marco Rubio, biteguye amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, agamije guhagarika intambara imaze imyaka myinshi mu Burasizuba bwa Congo.

Yagize ati: “Abahagarariye u Rwanda na Congo bazaba i Washington DC ku wa mbere kugira ngo basinye amasezerano y’amahoro. Uyu ni umunsi mwiza kuri Afrika, kandi mu by’ukuri ni n’umunsi mwiza ku Isi.”

Trump yatangaje ko nubwo agiye gufasha u Rwanda na Congo kugera kuri iyi ntambwe , akaba yarahagaritse intambara y’u Buhinde na Pakistan, agaharika intambara ya Kosovo na Serbie ndetse n’andi makimbirane hirya no hino, atazahabwa ishimwe rya Nobel.

Ati: “Ntabwo nzahabwa ishimwe rya Nobel ku bw’ibi, sinzarihabwa ku bwo guhagarika intambara y’u Buhinde na Pakistan, sinzarihabwa ku bwo guhagarika intambara ya Kosovo na Serbie, sinzarihabwa ku bwo kubungabunga amahoro hagati ya Misiri na Ethiopia.”

Ibi yabitangaje mu gihe intambara ihangayikishije ibihugu byinshi, harimo n’ihanganishije u Burusiya na Ukraine, ndetse n’iya Israel na Iran.

Avuga ko yifuza ko ibihugu byo mu burengerazuba bwo hagati bigirana amasezerano y’ubumwe ya “Abraham Accords,” ashobora kubifasha kugera ku mahoro nyuma y’imyaka myinshi aka karere kabamo intambara z’urudaca.

Yasoje avuga ko nubwo yagera ku masezerano ya ‘Abraham’ muri aka karere kose, agaharika intambara y’u Burusiya na Ukraine, atazahabwa ishimwe rya Nobel, gusa ngo icyo aha agaciro ni uko abaturage bo babona imirimo ye.

Yanavuze ko iyo iri shimwe riba ridahabwa abaharanira ukwishyira ukizana, we aba yararihawe inshuro 4 cyangwa 5.

Tags: NobelRdcTrumpU Rwanda
Share29Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame.

by Bruce Bahanda
June 22, 2025
1
Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame.

Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame. Dr. Emmanuel Musinga wo mu bwoko bw'Abanyamulenge, kuri ubu utuye muri Leta Zunze...

Read moreDetails

Afrika y’epfo, mu burakari bwinshi yatangaje ikigiye kongera kuyisubiza muri RDC.

by Bruce Bahanda
June 22, 2025
0
Afrika y’epfo, mu burakari bwinshi yatangaje ikigiye kongera kuyisubiza muri RDC.

Afrika y'epfo, mu burakari bwinshi yatangaje ikigiye kongera kuyisubiza muri RDC. Igisirikare cya Afrika y'Epfo cyatangaje ko cyiteguye kongera gusubira muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe...

Read moreDetails

U Burundi n’u Rwanda byaganiriye ku mubano wabyo.

by Bruce Bahanda
June 21, 2025
0
U Burundi n’u Rwanda byaganiriye ku mubano wabyo.

U Burundi n'u Rwanda byaganiriye ku mubano wabyo. Abayobozi bo mu nzego nkuru z'igihugu cy'u Burundi bagiriye uruzinduko rwakazi mu Rwanda bagirana ibiganiro n'abo muri iki gihugu. Ni...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yageze kwa Tshisekedi.

by Bruce Bahanda
June 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yageze kwa Tshisekedi.

Gen.Muhoozi yageze kwa Tshisekedi. Umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa perezida Museveni, General Kainarugaba Muhoozi, yagiriye uruzinduko rwa kazi i Kinshasa ku murwa mukuru wa Congo....

Read moreDetails

U Rwanda rwatangaje icyo rwiteguye gukora kugira ngo ruhangane n’ingaruka zaterwa n’intambara ya Israel na Iran.

by Bruce Bahanda
June 20, 2025
0
U Rwanda rwatangaje icyo rwiteguye gukora kugira ngo ruhangane n’ingaruka zaterwa n’intambara ya Israel na Iran.

U Rwanda rwatangaje icyo rwiteguye gukora kugira ngo ruhangane n'ingaruka zaterwa n'intambara ya Israel na Iran. Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho itsinda rihora rigenzura ibikomoka...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Putin ibyo yatangaje byatunguye benshi.

Perezida Putin ibyo yatangaje byatunguye benshi.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?