Ibyo wamenya ku giterane kidasanzwe, cyanitabiriwe n’abayobozi ba Twirwaneho na M23 mu Minembwe.
Abanya-Minembwe barimo n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye igiterane cyari kigamije gushima Imana ku bintu bitatu Imana yabakoreye birimo ko birukanye ihuriro ry’ingabo za Congo mu gice cya komine ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Iki giterane cyatangiye ku wa gatanu kirangira aha’rejo ku cyumweru tariki ya 22/06/2025, aho cyarimo kibera i Lundu ku itorero rya Celpa.
Amakuru avuga ko cy’itabiriwe n’amatorero yose akorera muri iki gice cya Minembwe, ubwo ni 8ème Cepac, Methodist Libre, Celpa n’andi. Ndetse n’abayobozi bayo.
Ni mu gihe kandi cy’itabiriwe n’umuyobozi wa Twirwaneho, Brig. Gen.Charles Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya, Col. Gakufi wo mu mutwe wa M23 n’abandi bayobozi bagisrikare bo muri iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya AFC.
Abandi bayobozi bacyitabiriye barimo visi guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Gadi Mukiza Nzabinesha ari nawe wari umuvugabutumwa wacyo, aho yarafatanyije kukibwirizamo we na Pastor Samu Ngarukiye usanzwe na we ari umuyobozi wo muri Twirwaneho.
Aya makuru akomeza avuga ko cyari giterane kigamije gushima Imana ku bintu bifatika bigera kuri bitatu Imana yakoreye abaturage ba Minembwe n’akarere kose muri rusange.
Uwaduhaye aya makuru yagize ati: “Cyari igiterane cyo gushima Imana ko Imana yirukanye Ingabo za Congo ku butaka bwa Minembwe, gushima ko Imana yakijije Brig.Gen.Sematama, ubundi kandi nyuma y’urupfu rwa Gen.Makanika iha abantu gukomera.”
Ku munsi wo kugisorezaho, Brigadier General Sematama yafashe ijambo ashimira Col. Gakufi ndetse kandi ashimira n’abaturage ba Minembwe n’amakanisa yateguye iki giterane.
Yagize ati: “Mbere ndashima Imana yankijije, ndanashimira Col.Gakufi twazamukanye. Ndashimira amatorero, n’abaturage ndetse n’abasirikare bose. Twanyuze ahagoye ariko Imana yaraturinze.”
Iki giterane cyari cyabereye i Lundu kwa Reverend Joseph Herera, cyaririmbyemo amakorali ane, nk’uko byakomeje bivugwa.
Haririmbye i kololi ya Cadec Choir, iya Celpa i Lundu, ubumwe bwa Mibunda n’iya Kiziba muri Methodist.
Akarusho muri iki giterane cyabayemo n’umunezero mwinshi, udasize ko cyabayemo n’igisirimba kidasanzwe.