Ibyo wa menya ku bitero bya Iran muri Israel.
Ibisasu Iran yateye muri Israel byatumye ihindika umuyonga biyishyira mu kaga itarigera ihura nako mu mateka yayo.
Ni mu ntambara imaze iminsi irenga 15 ihanganishije Israel na Iran, aho yatangiye mu mpera z’uku kwezi turimo kwa gatandatu umwaka wa 2025.
Amakuru avuga ko Iran yayiteyemo misile ballestic zigera kuri 400, inayoherezamo drones nyinshi ku buryo nibura misile zigera kuri 35 zabashije kwika hasi k’ubutaka bwa Israel, zinashwanyaguza ibikorwa remezo byayo.
Si ibikorwa remezo byonyine byangijwe, kuko kandi zatwaye n’ubuzima bw’abantu benshi, nk’uko byagiye bitangazwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu cya Israel.
Amashusho atandukanye yagiye ashyirwa hanze yagaragazaga ubukana bw’ibisasu Iran yateye muri Israel n’ukuntu byahinduye icyo gihugu umuyonga.
Ni ibisasu ayo mashusho yerekana ko byahiduye igihugu ivu bigasiga bishyize hasi ibikorwaremezo bitandukanye. Ubibonye wese ntiwabura kuvuga ko akaga iki gihugu cyahuye nako ariko karemereye mu mateka yacyo.
Hejuru y’ibyo, muri iki cyumweru kandi Iran yarashe ibisasu biremereye byibasiriye ikigo cya gisirikare cya Al-Udeid air base- ikigo cy’ingabo za Amerika giherereye muri Qatar.
Bivugwa ko iki kigo kibamo abasirikare bagera ku 10,000. Usibye ko mbere y’uko iki gitero kiba, abenshi bari bamaze kwimurwa, hasigara gusa abasirikare 44 bafite hagati y’imyaka 21 na 28, nk’uko amakuru akomeza avuga.
Abo basirikare ni bo bari bafite inshingano yo kurinda iki kigo.
Aba rero bakoze amateka mu kurasa igitero kinini cyane cyabayeho cyifashishije ibikoresho bya patriot misile defense, bakoresheje na sisitemu za Qatar. Nubwo bari bafite amasegonda make yo gufata icyemezo, barashe ibisasu bya Iran byari byegereje kandi bashoboye kubyangiza bitaragera ku butaka.
Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika, burimo General Dan Caine, bwavuze ko abo basirikare bakoze akazi kindashyikirwa, bashobora guhangana n’igitero gikomeye kandi ngo nta n’umwe wahasize ubuzima muri bo.
Gusa, Iran yo yatangaje intsinzi kuri iki gitero, ndetse kandi yemeza ko yihoreye, nubwo ntabidasanzwe byangiritse.
Ubundi kandi nubwo Israel ahantu henshi ibisasu bya Iran byahahinduye ivu, ariko muri Iran ho ibisasu bya Israel byahahinduye “umwirare,” ari nabyo tuzagarukaho mu nkuru y’ubutaha.