Komanda wo muri Wazalendo yishwe arashwe.
Komanda wo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo isanzwe ikorana byahafi n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yishwe arashwe n’abagenzi be i Gasiro muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aha’rejo ku wa kane tariki ya 26/06/2025, ni bwo uyu mu komando yishwe.
Uwishwe yitwa Mamba Nakuku.
Amakuru avuga ko urupfu rwe rwabaye nyuma y’aho Wazalendo basubiranyemo i Gasiro, bikarangira Nakuku arashwe arapfa.
Bikomeza bivugwa ko Mamba yapfanye n’abarwanyi be babiri mu bari bashinzwe umutekano we.
Ubuhamya bugira buti: “Komanda wishwe ni Mamba Nakuku, yapfanye n’ama-Esikoti ye abiri.”
Ubu buhamya bugira kandi buti: “Bagenzi be ni bo bamwicyanye n’abarwanyi be. Basubiranyemo kubera ifaranga babuguje mu isoko ya kane k’i Gasiro.”
Kugeza ubu umubare wayo mafaranga bari babuguje ntuzwi, ikizwi gusa nuko ari yo bapfuye.
Iki gice cya Gasiro Mamba yaguyemo, giherereye mu ntera ngufi uvuye mu Rugezi hagenzurwa na Twirwaneho na M23.
Nyuma y’uko iyi mitwe yombi uwa M23 n’uwa Twirwaneho byirukanye Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR mu Rugezi mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, aba Wazalendo bahungiye muri icyo gice cy’i Gasiro.
Ni naho iri huriro ry’Ingabo za RDC ririmo na Wazalendo bagaba ibitero kuri Twirwaneho na M23 mu Rugezi n’ahandi baba baturutse.