• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, August 22, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 28, 2025
in Regional Politics
0
Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye.

You might also like

Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye na M23 i Doha.

Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma.

RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w’amasezerano y’amahoro.

Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’amahoro aganisha ku muti w’ibibazo by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni amasezerano yasinyiwe i Washington DC ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatanu tariki ya 27/06/2025, hagati ya minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungurehe n’uwa RDC, Therese Kayikwamba.

Muri aya masezerano y’amahoro harimo ibijyanye no kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro idashamikiye kuri Leta .

Humvikanyweho kandi gushyiraho urwego rushyinzwe iby’umutekano ruhuriweho n’impande zombi, hamwe no gufasha mu bikorwa byo gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’ingabo z’umuryango w’Abibumbye muri Congo zizwi nka MONUSCO no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu.

Ubwo izi mpande zombi zasinyaga aya masezerano, uwari uhagarariye umuhango wo kuyasinya ni umujyanama wa perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump, ari we Marco Rubio.

Minisitiri Olivier Nduhungurehe wayasinye ku ruhande rw’u Rwanda, yasobanuye ko izi ngiro zaya masezerano y’amahoro ni icyemezo kigamije gushyiraho uburyo buhoraho buhuriweho n’u Rwanda na RDC mu bijyanye n’umutekano.

Yanavuze kandi ko u Rwanda rushaka ubufatanye mu by’ubukungu, harimo n’amasosiye n’abashoramari bo muri Amerika, ndetse kandi n’iterambere rihuriweho n’ubufatanye bwambukiranya imipaka bikazarushaho gufungura ku bw’inyungu zifatika ku bihugu byombi.

Avuga ko amasezerano menshi yasinywe atashyizwe mu bikorwa nk’uko bikwiye ariko ngo nubwo inzira iri imbere itoroshye, binyuze mu gushyigikirwa na Amerika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, nta kabuza iki ari igihe cy’impinduka.

Rubio na we wayoboye uyu muhango wo gusinya ariya masezerano, yavuze ko Trump ari perezida ushaka amahoro, yagize ati: “Trump ni perezida w’amahoro. Arashaka rwose amahoro. Ibyo mvuga nibyo ashyize imbere kuruta undi wese urihano.”

Tags: AmasezeranoIbyimbitseRdcRwanda
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye na M23 i Doha.

by Bruce Bahanda
August 20, 2025
0
Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye  na M23  i Doha.

Perezida Tshisekedi yabwiye u Bubiligi ko atashimye umushinga w'amasezerano y'amahoro y'i Doha. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yabwiye minisitiri w'intebe w'u Bubiligi, Maxime Prevot,...

Read moreDetails

Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma.

Kenya yatanze ibisobanuro impamvu yashyizeho uyihagararira i Goma. Minisitiri w'ubanye n'amahanga wa Kenya yatanze ibisobanuro ku muntu wayo yashyizeho uyihagararira i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w’amasezerano y’amahoro.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w’amasezerano y’amahoro.

RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w'amasezerano y'amahoro. Guverinoma ya Qatar yashyikirije iya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 umushinga w'amasezerano y'amahoro kugira ngo...

Read moreDetails

Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23.

Gen Muhoozi yagaragaje uruhande ashyigikiye hagati ya RDC na AFC/M23. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda akaba n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, Yoweli Kaguta Museveni, General Kainarugaba Muhoozi yerekanye...

Read moreDetails

Uwanze kumva ntiyanze no kubona.

by Bruce Bahanda
August 18, 2025
0
Uwanze kumva ntiyanze no kubona.

Uwanze kumva ntiyanze no kubona. Umusesenguzi Girinka William Kabare uwo twaherukaga kuri Minembwe Capital News mu ntangiriro z'uyu mwaka yongeye kugaruka, maze avuga ko avuga kuri Repubulika ya...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo perezida Trump atangaje nyuma y’igitero Iran yagabye ku ngabo ze.

Amerika yagaragaje ko hakiri ibituma ishobora kongera kugaba ibitero kuri Iran.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?