Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye.
Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’amahoro aganisha ku muti w’ibibazo by’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni amasezerano yasinyiwe i Washington DC ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatanu tariki ya 27/06/2025, hagati ya minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungurehe n’uwa RDC, Therese Kayikwamba.
Muri aya masezerano y’amahoro harimo ibijyanye no kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro idashamikiye kuri Leta .
Humvikanyweho kandi gushyiraho urwego rushyinzwe iby’umutekano ruhuriweho n’impande zombi, hamwe no gufasha mu bikorwa byo gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’ingabo z’umuryango w’Abibumbye muri Congo zizwi nka MONUSCO no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu.
Ubwo izi mpande zombi zasinyaga aya masezerano, uwari uhagarariye umuhango wo kuyasinya ni umujyanama wa perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump, ari we Marco Rubio.
Minisitiri Olivier Nduhungurehe wayasinye ku ruhande rw’u Rwanda, yasobanuye ko izi ngiro zaya masezerano y’amahoro ni icyemezo kigamije gushyiraho uburyo buhoraho buhuriweho n’u Rwanda na RDC mu bijyanye n’umutekano.
Yanavuze kandi ko u Rwanda rushaka ubufatanye mu by’ubukungu, harimo n’amasosiye n’abashoramari bo muri Amerika, ndetse kandi n’iterambere rihuriweho n’ubufatanye bwambukiranya imipaka bikazarushaho gufungura ku bw’inyungu zifatika ku bihugu byombi.
Avuga ko amasezerano menshi yasinywe atashyizwe mu bikorwa nk’uko bikwiye ariko ngo nubwo inzira iri imbere itoroshye, binyuze mu gushyigikirwa na Amerika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, nta kabuza iki ari igihe cy’impinduka.
Rubio na we wayoboye uyu muhango wo gusinya ariya masezerano, yavuze ko Trump ari perezida ushaka amahoro, yagize ati: “Trump ni perezida w’amahoro. Arashaka rwose amahoro. Ibyo mvuga nibyo ashyize imbere kuruta undi wese urihano.”