Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Museveni yavuze ku Banyarwanda bimwa ubwenegihugu bwa Uganda, ubwe na we avuga ku bwoko bwe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 28, 2025
in Regional Politics
0
Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Museveni yavuze ku Banyarwanda bimwa ubwenegihugu bwa Uganda, ubwe na we avuga ku bwoko bwe.

You might also like

Icyo Trump yatangaje nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amateka hagati ya RDC n’u Rwanda.

Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye.

Ibyingenzi ku byisinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nubwo impungenge zikiri zose.

Yoweli Kaguta Museveni perezida wa Uganda yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko haboneka umuturage w’iki gihugu utunga ubwenegihugu bwa Uganda ngo atunge n’ubw’u Rwanda.

Uyu mukuru w’iki gihugu cya Uganda yatangaje ibi ku wa gatatu tariki ya 25/06/2025, ubwo yakiraga mu biro bye itsinda ry’Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda.

Aba baturage bamaze igihe bagaragaza impungenge z’uko Leta ibima ibyangombwa birimo pasiporo kubera gushidikanya ku nkomoko yabo, nyamara baravukiye bakanakurira muri Uganda.

Museveni ubwo aba Banyarwanda bamusangaga mu biro bye biherereye Intebbe, yabahamirije ko abantu bafite ibisekuruza batuye muri Uganda kandi bakaba bazwi n’inzego z’ubuyobozi, bakwiye kwemerwa nk’abanya-Uganda.

Yagize ati: “Abantu bamaze ibisekuruza batuye hano kandi aho batuye ubuyobozi bukaba bu hazi, ntibakwiye gucunaguzwa cyangwa ngo bimwe serivisi. Bakwiye icyubahiro n’uburenganzira bwabo.”

Yasobanuye ko ubwenegihugu ubwo ari bwo bwose bwa Uganda ari uburenganzira buteganywa n’itegeko nshinga rya Uganda, bityo ko nta w’ukwiye kubwimwa mu nzego za Leta cyangwa ngo atinde kubuhabwa.

Aha yagize ati: “Mu myaka ya 1950 ubwo narimo nkurira i Ntungamo, twebwe Abahooro twari igice cya Uganda. Itegeko nshinga ryo mu 1995 rirasobanutse, abari hano kugeza mu 1926 ni abaturage ba Uganda kimwe n’abandi bose.”

Yavuze kandi ko abaturage bamaze igihe bahura n’ibyo bibazo mu kubona ibyangombwa, icyo kibazo gikwiye kuvaho burundu.

Ni naho yahise avuga ko nta muntu ukwiye kugira ubwenegihugu bwa Uganda ngo atunge kandi n’ubw’u Rwanda, ashimangira ko mu gihe na we yakenera kuba Umunyarwanda byamusaba ko aza kuba mu Rwanda.

Ati: “Hari icyo tutemera ni ukugira ubwenegihugu bubiri hagati y’ubw’u Rwanda na Uganda. Icyo rwose mu gifateho umwanzuro. Ntushobora kuba hombi. Nanjye ubwanjye nidi Umuhooro. Bene wacu bari mu Rwanda, Tanzania na Uganda, ariko navukiye hano. Ndamutse nkeneye kuba Umunyarwanda, nahita njya mu Rwanda. Ariko sinavuga ngo ndi Umunyankore n’Umunyarwanda. Rero namwe ni mufate hamwe.”

Tags: AbanyarwandaIntebbeMuseveniUbwenegihuguUganda
Share31Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo Trump yatangaje nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amateka hagati ya RDC n’u Rwanda.

by Bruce Bahanda
June 28, 2025
0
Icyo Trump yatangaje nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amateka hagati ya RDC n’u Rwanda.

Icyo Trump yatangaje nyuma y'isinywa ry'amasezerano y'amateka hagati ya RDC n'u Rwanda. Umukuru w'igihugu cya Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yatangaje ko akarere k'ibiyaga bigari gatangiye amateka...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye.

by Bruce Bahanda
June 28, 2025
0
Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye.

Ibyimbitse ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye. Guverinoma y'u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y'amahoro aganisha ku muti w'ibibazo by'intambara mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

Ibyingenzi ku byisinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nubwo impungenge zikiri zose.

by Bruce Bahanda
June 27, 2025
0
Hatanzwe umucyo ku masezerano agiye gusinywa hagati y’u Rwanda na RDC.

Ibyingenzi ku byisinywa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Congo, nubwo impungenge zikiri zose. U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo barasinya amasezerano yo gushyiraho akadomo kanyuma...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda anabagaragariza impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
June 27, 2025
0
Gen.Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda anabagaragariza impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda anabagaragariza impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, umuhungu wa perezida Museveni, yatumiye Abanyarwanda muri Uganda ku basura mu buryo...

Read moreDetails

Imyigaragambyo muri Kenya yongeye kuri kora.

by Bruce Bahanda
June 27, 2025
0
Imyigaragambyo muri Kenya yongeye kuri kora.

Imyigaragambyo muri Kenya yongeye kuri kora. I Nairobi mu gihugu cya Kenya, abantu 16 bishwe n'aho hafi abandi 400 barakomereka nyuma y'aho abantu babarirwa mu bihumbi imirongo bigabije...

Read moreDetails
Next Post
Iran Issues Stern Warning to Trump Over ‘Disrespectful’ Tone Toward Supreme Leader

Iran Issues Stern Warning to Trump Over 'Disrespectful' Tone Toward Supreme Leader

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?