Perezida Museveni yavuze ku Banyarwanda bimwa ubwenegihugu bwa Uganda, ubwe na we avuga ku bwoko bwe.
Yoweli Kaguta Museveni perezida wa Uganda yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko haboneka umuturage w’iki gihugu utunga ubwenegihugu bwa Uganda ngo atunge n’ubw’u Rwanda.
Uyu mukuru w’iki gihugu cya Uganda yatangaje ibi ku wa gatatu tariki ya 25/06/2025, ubwo yakiraga mu biro bye itsinda ry’Abanya-Uganda bafite inkomoko mu Rwanda.
Aba baturage bamaze igihe bagaragaza impungenge z’uko Leta ibima ibyangombwa birimo pasiporo kubera gushidikanya ku nkomoko yabo, nyamara baravukiye bakanakurira muri Uganda.
Museveni ubwo aba Banyarwanda bamusangaga mu biro bye biherereye Intebbe, yabahamirije ko abantu bafite ibisekuruza batuye muri Uganda kandi bakaba bazwi n’inzego z’ubuyobozi, bakwiye kwemerwa nk’abanya-Uganda.
Yagize ati: “Abantu bamaze ibisekuruza batuye hano kandi aho batuye ubuyobozi bukaba bu hazi, ntibakwiye gucunaguzwa cyangwa ngo bimwe serivisi. Bakwiye icyubahiro n’uburenganzira bwabo.”
Yasobanuye ko ubwenegihugu ubwo ari bwo bwose bwa Uganda ari uburenganzira buteganywa n’itegeko nshinga rya Uganda, bityo ko nta w’ukwiye kubwimwa mu nzego za Leta cyangwa ngo atinde kubuhabwa.
Aha yagize ati: “Mu myaka ya 1950 ubwo narimo nkurira i Ntungamo, twebwe Abahooro twari igice cya Uganda. Itegeko nshinga ryo mu 1995 rirasobanutse, abari hano kugeza mu 1926 ni abaturage ba Uganda kimwe n’abandi bose.”
Yavuze kandi ko abaturage bamaze igihe bahura n’ibyo bibazo mu kubona ibyangombwa, icyo kibazo gikwiye kuvaho burundu.
Ni naho yahise avuga ko nta muntu ukwiye kugira ubwenegihugu bwa Uganda ngo atunge kandi n’ubw’u Rwanda, ashimangira ko mu gihe na we yakenera kuba Umunyarwanda byamusaba ko aza kuba mu Rwanda.
Ati: “Hari icyo tutemera ni ukugira ubwenegihugu bubiri hagati y’ubw’u Rwanda na Uganda. Icyo rwose mu gifateho umwanzuro. Ntushobora kuba hombi. Nanjye ubwanjye nidi Umuhooro. Bene wacu bari mu Rwanda, Tanzania na Uganda, ariko navukiye hano. Ndamutse nkeneye kuba Umunyarwanda, nahita njya mu Rwanda. Ariko sinavuga ngo ndi Umunyankore n’Umunyarwanda. Rero namwe ni mufate hamwe.”