Drone yagabye igitero mu Minembwe hagaragajwe aho yaturutse.
Igitero cya drone cyagabwe mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birakekwa ko yaturutse i Burundi yambuka i Uvira mbere yuko itera ibisasu mu Minembwe bigakomerekeramo abasivili, ndetse kandi bikangiza n’indege yagisivili yaritwaye imfashanyo zabo.
Byagarutsweho na Moïse Nyarugabo wabayeho Umudepite muri RDC igihe cya Kabila ndetse na nyuma ye.
Akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30/06/2025, ubwo Abanye-kongo bizihizaga isabukuru y’imyaka 65 y’ubwigenge bw’iki gihugu cyabo, Leta y’i Kinshasa ibinyujije ku ngabo zayo, FARDC, yohereje drone itera ibisasu mu Minembwe, bikomerekeramo abasivili, yangiza n’indege yari ibagemuriye ibiribwa.”
Nyarugabo ukunze kuvugira ubwoko bwabo ntaguca ku ruhande, yakomeje ati: “Abaturage ba Minembwe bamaze imyaka myinshi bagoswe ntabwo bigeze babona ubufasha bw’ikiremwamuntu nubwo babusabye inshuro nyinshi.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko muri ibyo bihe Abanyamulenge banyuzemo bigoye, babyambuwemo ibyabo, ariko ngo bazagatabarwa n’abamwe mu bagize umuryango wabo, mu gihe imiryango itabara imbare yari yarirengagije gutaka kwabo.
Avuga ko indege ya gisivile yatinyutse kubazanira imfashanyo-yarimo n’ibikoresho byo kwa muganga, gusa ngw’ikibabaje iza gusenywa n’ibitero yagabwemo n’ingabo za RDC. Bikomeretsa Umugabo n’umwana w’umukobwa w’imyaka umunani y’amavuko.
Ati: “Abakomerekejwe n’ibyo bitero binjijwe ibitaro, bidatangaje ko byaburamo imiti.”
Nyarugabo yagaragaje ko iki gikorwa Leta yakoze kigizwe n’icyaha cy’intambara, ngo kuko nticyibasiye AFC/M23/ MRDP/Twirwaneho, ahubwo ngo cyibanze ku basivili mu Minembwe.
Hejuru y’ibyo Moïse Nyarugabo yasobanuye ko amakuru yahawe yerekana ko iyi drone yateye biriya bisasu ishobora kuba yavuye i Bujumbura, yambuka i Uvira mbere yuko igana mu misozi miremire y’i Mulenge.
Ati: “Dufite amakuru avuga ko iyi drone ishobora kuba yaturutse i Bujumbura, yambuka mu mujyi wa Uvira ibona kwerekeza mu misozi.”