Boulos yavuze akamaro ka masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.
Massad Boulos wagize uruhare runini ku masezerano y’amateka u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo biheruka kugirana ayo byasinyiye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko aya masezerano ari ingirakamaro.
Tariki ya 27/06/2025, ni bwo muri Amerika, ba minisitiri b’ubanye n’amahanga ba RDC n’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’ibi bihugu byombi, imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Marco Rubio.
Aya masezerano agamije gushyiraho akadomo kanyuma intambara imaze hafi imyaka 30 ihagarara ikongera ikubura mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC gikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Boulos abajijwe niba aya masezerano asobanuye ko M23 igomba gushyira intwaro hasi, yasubije ati: “Yego, cyane rwose, ahanini bireba M23 ariko binareba n’indi mitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri ibyo bice. Urumva ko afite akamaro kanini cyane.”
Yavuze kandi ko nubwo M23 ari umutwe wa Banye-Congo, ariko nta gushidikanya ko ufite ibihugu byo hanze ya Congo biwufasha.
Abajijwe niba kuba u Rwanda rwarinjiye muri aya masezerano bisonura ko rwemera ko rufasha M23, avuga ko ataribyo.
Ati: “Kuba u Rwanda ruri muri aya masezerano y’amahoro, uruhare rwarwo rurengera inyungu z’ubusugire bw’igihugu cyabo kubera umutwe wa FDLR urwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.”
U Rwanda ubwarwo ruvuga ko kuba rwaranjiye muri aya masezerano ari ukubera inkenke ku mutekano warwo ziterwa n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC urwanya ubutegetsi bwarwo. Ubundi kandi n’aya masezerano ateganya ko uriya mutwe wa FDLR ugomba kurandurwa.
Nyamara RDC yo ishinja u Rwanda yivuye inyuma kuba ari rwo rutera inkunga uyu mutwe wa M23 ibyo uyu mutwe utera utwatsi ndetse narwo rukabihakana, ahubwo rugashinja iki gihugu cya RDC gukorana byahafi n’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Corneille Nangaa we, ukuriye ihuriro rya AFC/M23 yatangaje ko aya masezerano areba igice kimwe mu mpamvu z’amakimbirane muri RDC, avuga ko ari yo mpamvu bo bashyigikira inzira ya Doha y’ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23 kugira ngo bacyemure impamvu muzi z’ikibazo cya RDC.
Ku rundi ruhande aya masezerano y’amahoro yashimwe na benshi ku Isi, ndetse afatwa nk’amateka yanditswe mashya kuri RDC n’u Rwanda. Ariko kandi hari n’abandi bayanenze barimo Joseph Kabila wategetse iki gihugu cya RDC imyaka 18.
Aho yagize ati: “Aya ni amasezerano y’ubucuruzi, nini ikinamico.” Uyu Kabila kuri ubu ari gukora ibikorwa bitandukanye mu bice bigenzurwa n’iri huriro rya AFC/M23.
Boulos uri mubayashimye yagize ati: “Aya ni amasezerano y’amahoro, si amasezerano y’ubucuruzi. Hazabaho andi masezerano amwe na mwe y’ubucuruzi.”
Yanabijijwe icyo Abanye-Congo bazungukira muri aya masezerano y’amahoro, ni mu gihe bivugwa ko amabuye y’agaciro acukurwa muri iki gihugu cyabo azajya atunganyirizwa i Rwanda.
Na we agira ati: “Muri aya masezerano rusange y’amahoro, harimo ingingo y’ubukungu yo ku rwego rw’akarere. Icyo impande zombi zemeranyijeho, ndetse twafashije ko bigerwaho, ni ugushyiraho gahunda y’ubuhahirane mu bukungu mu karere, kandi ni ingenzi cyane.”
Bitaganijwe ko Perezida Kagame na mugenzi we Felix Tshisekedi na bo bazahurira i Washington DC bakarangiza isinywa ry’aya masezerano ari aya mabuye y’agaciro n’aya y’amahoro.