Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 5, 2025
in Conflict & Security
0
Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Haratutumba intambara Ikomeye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

You might also like

Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.

Icyo amakuru avuga kuri Col.Macunda.

I Mirimba byakaze, FARDC na FDNB batakambiye Wazalendo irabarasa.

Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ahimuriwe ibiro bikuru by’iyi ntara ku ruhande rwa Leta ya Congo, agaragaza ko hageze abasirikare benshi baje bava i Kalemi mu ntara ya Tanganyika.

Ni amakuru akubiye mu nyandiko twahawe kuri Minembwe Capital News ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/07/2025.

Izi nyandiko zivuga ko kugera kwa ziriya ngabo i Uvira, byateye ubwoba abaturage bahatuye, ahanini abo mu bwoko bw’Abashi nubwo zitagaragaza impamvu nyayo, kuko byari bimenyerewe ko FARDC n’abambari bayo bibasira Abanyamulenge cyane, aho ibita Abanyarwanda ubundi ikabita M23. Kimwecyo, Abashi benshi kuri ubu bayobotse uyu mutwe wa M23 kuko n’umuyobozi wayo mu bya politiki avuka muri ubwo bwoko.

Izi nyandiko zikomeza zigira ziti: “Ibyo turi kubona byongeye gutuma umutekano wongeye kuba mubi cyane hano i Uvira, kandi Abashi bari mubo byateye ubwoba bwinshi kurusha abandi.”

Hari ahandi zigira ziti: Nta wamenya umubare wabo basirikare bahageze, ariko si bake ni benshi cyane.”

Ni nyandiko zikomeza zivuga ko aba basirikare barakomereza mu Kibaya cya Rusizi kizwi cyane nka Plaine Dela Ruzizi.

Ati: “Aba basirikare barakomeza, kuko bagiye gutera Twirwaneho na M23 i Gatogota na Kamanyola, ndetse n’i Bukavu.”

Tubajije iby’aya makuru, umwe mu baturage uherereye muri ibyo bice yabihamije, agira ati: “Yego, hano hari abasirikare benshi kandi bambaye neza. Bavuye i Kalemi, bavuga ko intego yabo kwari ukujya gufata Kamanyola n’ahandi. Bari no kwigamba ko batera n’u Rwanda.”

Nyamara kandi n’aha i Kalemi bari kuva, bivugwa ko bahagejejwe n’indege kandi ko n’ubu ziri kuhatura n’abandi zibakuye i Kinshasa, Kisangani n’i Lubumbashi.

Ati: “N’ubu indege ko zirazana abandi basirikare i Kalemi, nyuma bakabona koherezwa i Uvira.”

Ibi bigaragaza ko leta y’i Kinshasa ko yaba iri gutegura intambara ikomeye, ni mu gihe no mu minsi ibiri ishize, byavuzwe ko abasirikare bari i Kindu bayobowe na Gen. Gasita, bari mu myiteguro yo kuvanwayo bakoherezwe mu bice by’i Mulenge kubitangizamo ibitero.

Minembwe, Rugezi, Mikenke na Rurambo ibice bizwi ko ari iby’i Mulenge bigenzurwa n’u mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Kuba Leta iri gushaka kubigabamo ibitero, ni mu rwego rwo kugira ngo yongere ibyigarurire.

RDC yongeye gukaza umurego wo gushaka intambara, mu gihe iheruka gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati yayo n’u Rwanda, ayo yasinyiye imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio.

Ni amasezerano agamije gushyiraho akadomo kanyuma intambara imaze imyaka myinshi ibera mu Burasizuba bwa Congo, no kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Tags: IntambaraKalemiRdcUvira
Share28Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.

by Bruce Bahanda
July 5, 2025
0
Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.

Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho. Repubulika ya demokarasi ya Congo yiyambaje abandi bacanshuro kuza kuyifasha gutsinsura umutwe wa M23 n'uwa...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga kuri Col.Macunda.

by Bruce Bahanda
July 4, 2025
0
Icyo amakuru avuga kuri Col.Macunda.

Icyo amakuru avuga kuri Col.Macunda. Colonel Macunda Mutebutsi ukuriye Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu Cyohagati, yahamagajwe igitaraganya i Uvira ahimuriwe ibiro bikuru by'i ntara ya...

Read moreDetails

I Mirimba byakaze, FARDC na FDNB batakambiye Wazalendo irabarasa.

by Bruce Bahanda
July 4, 2025
0
Kivu y’Epfo: AFC/M23 izindutse yambikana n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

I Mirimba byakaze, FARDC na FDNB batakambiye Wazalendo irabarasa. Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zizwi nka FARDC n'iz'u Burundi arizo FDNB, nyuma y'aho zerekeje i Mirimba...

Read moreDetails

Kenya strengthen National Security with $26 Million Missile Defense Deal from Israel.

by minebwenews
July 4, 2025
0
Kenya strengthen National Security with $26 Million Missile Defense Deal from Israel.

Kenya is set to enhance it's national defense capabilities with the acquisition of a $26 million approximately KSh 3.4 billion missile defense system from Israel aimed at countering...

Read moreDetails

President Kagame’s Kwibohora31 Dialogue: Key Take aways on Rwanda-DRC Peace Deal and Regional Security

by Bruce Bahanda
July 4, 2025
0
President Kagame’s  Kwibohora31 Dialogue: Key Take aways on Rwanda-DRC Peace Deal and Regional Security

On July 4, 2025, as Rwanda commemorated its 31st Liberation Day #Kwibohora31, President Paul Kagame engaged in insightful conversation with journalists, addressing pressing issues surrounding the U.S.-brokered peace...

Read moreDetails
Next Post
Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.

Tshisekedi yiyambaje izindi ngabo zo ku mufasha kurwanya M23, izo abona ko zikomeyeho.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?