Mu mujyi rwagati wa Nairobi byari byakaze kubera imyigaragambyo.
Inzego z’umutekano muri Kenya zafunze imihanda minini zitera n’ibyuka biryana mu maso ubwo zageragezaga gutatanya urubyiruko rwari rwuzuye uburakari mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Nairobi.
Ni byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 07/07/2025, aho polisi y’iki gihugu cya Kenya yari yafunze imihanda migari yinjira mu mujyirwagati wa Nairobi.
Amakuru ava muri iki gihugu cya Kenya avuga ko iyi myigaragambyo ko yiswe “Saba Saba” bisobanurwa ko ari itariki ya karindwi mukwezi kwa kandwi. Bivugwa ko ihora iba buri mwaka muri iki gihugu.
Iyi myigaragambyo ikorwa hagamijwe kuzirikana imyaka 35 ishize muri Kenya hatangiye urugamba rwo guharanira demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, rwatangiye mu 1990.
Guhera mu gitondo cya kare, inzego z’umutekano zari zakajije ingamba ndetse zifunga imihanda yose yerekeza mu mujyi wa Nairobi.
Ahanini abatewe ibyuka biryana mu maso ni abigaragambije ku muhanda wa Thika na Kitengela, ni mu gihe barwanaga berekeza muri Nairobi.
Bivugwa ko umuntu umwe ni we witabye Imana, undi na we arakomereka.
Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi muri uyu mujyi byari byafunze, mu gihe abashinzwe umutekano bari buzuye ku mihanda itandukanye.
Abayobozi bamashuri na bo bari bategetse abanyeshuri kuguma mu rugo uyu munsi.
Mu mujyi, imihanda yerekeza ahantu h’ingenzi hagana ku rugo rwa perezida, ku biro bye no ku nteko ishinga amategeko hari harunze abapolisi kabone nubwo hari za senyenge zibuza umuntu wese gutambuka.
Polisi ku cyumweru yari yatanze itangazo ivuga ko inshingano zayo kwari ukurengera ubuzima n’ibikorwa no kuzana ituze rusange.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko ruzwi nka Gen-Z, bamagana imiyoborere y’ubutegetsi buriho ndetse n’ubutabera ku bishwe na polisi mu ruhererekane rw’imyigaragambyo zatangiye umwaka ushize.
Mu myigaragambyo iheruka mu mpera z’ukwezi gushize, abantu bakabakaba 19 barishwe, inzu z’ubucuruzi zigera mu bihumbi zarasahuwe, izindi zirangizwa.
