Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu mujyi rwagati wa Nairobi byari byakaze kubera imyigaragambyo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 7, 2025
in Regional Politics
0
Mu mujyi rwagati wa Nairobi byari byakaze kubera imyigaragambyo.
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu mujyi rwagati wa Nairobi byari byakaze kubera imyigaragambyo.

You might also like

Ikizakorwa mbere y’uko FDLR isenywa.

Gen.Muhoozi yavuze igisirikare cy’ikindi gihugu kirutwa na FARDC.

Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

Inzego z’umutekano muri Kenya zafunze imihanda minini zitera n’ibyuka biryana mu maso ubwo zageragezaga gutatanya urubyiruko rwari rwuzuye uburakari mu myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Nairobi.

Ni byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 07/07/2025, aho polisi y’iki gihugu cya Kenya yari yafunze imihanda migari yinjira mu mujyirwagati wa Nairobi.

Amakuru ava muri iki gihugu cya Kenya avuga ko iyi myigaragambyo ko yiswe “Saba Saba” bisobanurwa ko ari itariki ya karindwi mukwezi kwa kandwi. Bivugwa ko ihora iba buri mwaka muri iki gihugu.

Iyi myigaragambyo ikorwa hagamijwe kuzirikana imyaka 35 ishize muri Kenya hatangiye urugamba rwo guharanira demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, rwatangiye mu 1990.

Guhera mu gitondo cya kare, inzego z’umutekano zari zakajije ingamba ndetse zifunga imihanda yose yerekeza mu mujyi wa Nairobi.

Ahanini abatewe ibyuka biryana mu maso ni abigaragambije ku muhanda wa Thika na Kitengela, ni mu gihe barwanaga berekeza muri Nairobi.

Bivugwa ko umuntu umwe ni we witabye Imana, undi na we arakomereka.

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi muri uyu mujyi byari byafunze, mu gihe abashinzwe umutekano bari buzuye ku mihanda itandukanye.

Abayobozi bamashuri na bo bari bategetse abanyeshuri kuguma mu rugo uyu munsi.

Mu mujyi, imihanda yerekeza ahantu h’ingenzi hagana ku rugo rwa perezida, ku biro bye no ku nteko ishinga amategeko hari harunze abapolisi kabone nubwo hari za senyenge zibuza umuntu wese gutambuka.

Polisi ku cyumweru yari yatanze itangazo ivuga ko inshingano zayo kwari ukurengera ubuzima n’ibikorwa no kuzana ituze rusange.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko ruzwi nka Gen-Z, bamagana imiyoborere y’ubutegetsi buriho ndetse n’ubutabera ku bishwe na polisi mu ruhererekane rw’imyigaragambyo zatangiye umwaka ushize.

Mu myigaragambyo iheruka mu mpera z’ukwezi gushize, abantu bakabakaba 19 barishwe, inzu z’ubucuruzi zigera mu bihumbi zarasahuwe, izindi zirangizwa.

Tags: Byari byakazeImyigaragambyoNairobi
Share29Tweet18Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ikizakorwa mbere y’uko FDLR isenywa.

by Bruce Bahanda
July 6, 2025
0
Ikizakorwa mbere y’uko FDLR isenywa.

Ikizakorwa mbere y'uko FDLR isenywa. Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yatanze umucyo kubibaza uko umutwe w'iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze igisirikare cy’ikindi gihugu kirutwa na FARDC.

by Bruce Bahanda
July 6, 2025
0
Gen.Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda anabagaragariza impamvu yabyo.

Gen Muhoozi yavuze igisirikare cy'ikindi gihugu kirutwa na FARDC. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yibasiye igisirikare cya Kenya (KDF), avuga ko kirutwa n'icya Repubulika ya...

Read moreDetails

Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

by Bruce Bahanda
July 5, 2025
0
Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yaburiye buri muntu wese ngo wigamba ko azatera u Rwanda, ababwira ko kuba rudafite...

Read moreDetails

Raporo zabo ko zitajya zivuga ubafasha FDLR ihabwa,” Perezida Kagame.

by Bruce Bahanda
July 5, 2025
0
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze uburyo Tshisekedi yageze ku ngoma.

"Raporo zabo ko zitajya zivuga ubafasha FDLR ihabwa," Perezida Kagame. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagaragaje ko raporo z'impuguke za L'oni zitajya zivuga ubufasha Congo iha umutwe wa FDLR,...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze icyo yifuza ku Rwanda.

by Bruce Bahanda
July 4, 2025
0
Gen.Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda anabagaragariza impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze icyo yifuza ku Rwanda. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko u Rwanda na Uganda byifuza amahoro arambye, u bushuti n'ubufatanye mu baturage...

Read moreDetails
Next Post
Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

Rurambo hazamutse igitero gikanganye.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?