• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 4, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

minebwenews by minebwenews
July 10, 2025
in Conflict & Security
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

You might also like

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

General Christian Tshiwewe Songesa n’abagenzi be batatu batawe muri yombi kubera gukekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC, avuga ko General Christian Tshiwewe ari we wari uyoboye uwo mugambi watangiye gutahurwa mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.

Abandi aya makuru yemeza ko bari kumwe na General Christian Tshiwewe ni Lt.Gen. Jean Claude Yav, Maj.Gen. Maurice Nyembo n’undi musirikare ufite ipeti rya Colonel.

Christian Tshiwewe ukekwaho kuyobora umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, yahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za Congo, kuri ubu akaba yari Umujyanama mukuru wa perezida Felix Tshisekedi mu by’umutekano.

Aya makuru akomeza avuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, nta winjira cyangwa ngo asohoke mu rugo rwa Gen. Christian Tshiwewe. Abarinzi be bambuwe imbunda, kandi bamwe mu nshuti ze na bo batawe muri yombi.

Ibi bikaba bije nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa mbere w’iki cyumweru, Lt.Gen. Jean Claude Yav yari yategetswe kudasohoka mu rugo rwe i Kinshasa, aho yari yabitegetswe n’urwego rushyinzwe iperereza ry’igisirikare.

Ndetse ku wa kabiri ahita ajanwa ku biro bya CNS guhatwa ibibazo, ariko aza kurekurwa, naho Lt.Gen Christian Tshiwewe akomeza kubazwa.

Iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane, bafashe Gen. Maurice Nyembo, wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Gen. Tshiwewe mu gihe yari akiri umugaba mukuru w’Ingabo za Congo.

Mu gihe kandi na Colonel Adelard Mwiza, na we ushinzwe umutekano wa Gen. Tshiwewe, yaje gutabwa muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, nk’uko aya makuru ava i Kinshasa akomeza abivuga.

Nanone kandi hari n’andi makuru avuga ko Tshiwewe azira kuba yaravuganye kuri telefone n’umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, Corneille Nangaa.

Ibi ngo akaba ari nabyo baherako bamukekaho gushaka gukubita coup d’etat.

Tags: AbakekwahoCoup d'ÉtatGushakaKinshasa
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b'ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane...

Read moreDetails

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Uwateye ku Bilalombiri no mu Rugezi yasubijwe inyuma Ibitero by'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo byazindutse bigabwa mu bice bya Bilalombiri mu Mikenke muri teritware ya...

Read moreDetails

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye  kwica abaho

Amakuru y'ukuri y'a basirikare b'u Burundi bazamutse imisozi y'i Mulenge, aho bagiye kwica abaho Nyuma y'aho bigize iminsi bivugwa ko ingabo z'u Burundi ziri koherezwa mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko yahagaritse inkunga ku banyeshure biga ku mashuri abanza aherereye mu...

Read moreDetails

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n’icyo MRDP yo irigukora

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n'icyo MRDP yo irigukora Ihuriro rya Wazalendo rizindutse ritera ibisasu mu duce two mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya...

Read moreDetails
Next Post
Icyo M23 isaba RDC gukora mbere yuko impande zombi zisubira mu biganiro i Doha.

Icyemezo perezida Museveni yafashe cyanyuze AFC/M23 inamugenera ubutumwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?