Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 12, 2025
in Regional Politics
0
Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uhuru yaganiriye na perezida Kagame kubyerekeye u Burasirazuba bwa RDC.

You might also like

Bimwe mu biremereye Leta y’i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro by’i Doha.

Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari n’umwe mubahuza mu bibazo by’intambara ibera mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakiriwe i Kigali mu Rwanda, aho yakiriwe na perezida waho, Paul Kagame.

Uhuru ni umwe mu bahuza bashyizweho n’imiryango ya EAC, SADC mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.

Ku wa gatanu tariki ya 11/07/2025, ni bwo Uhuru Kenyatta yakiriwe na perezida w’u Rwanda amwakirira muri Village Urugwiro.

Abayobozi bombi baganiriye ku bibazo by’intambara ibera muri RDC.

Ibi biganiro byabo, amakuru avuga ko byibanze ku muhate ukomeje kugaragazwa, kugira ngo amahoro arambye aboneke mu Burasizuba bwa Congo, no gukemura amakimbirane ari muri ako gace.

Ahanini ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC byabaye ikibazo gikomeye nyuma y’aho umutwe wa M23 ufatiye intwaro ugatangiza urugamba, ukaba umaze kwigarurira ibice byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Icyo kibazo ni cyo cyatumye hashyirwaho abahuza batandukanye mu rwego rwo gushakisha uko cyabonerwa umuti ngo intambara ihagarare, gusa na n’ubu ntibiragerwaho, icyakora ibiganiro birakomeje hagati y’impande zihanganye.

Kigali na Nairobi bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye. Uyu Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, ubwo yari akiri umukuru w’iki gihugu, yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitali 4 mu gice cyahariwe inganda cya Naivasha.

Ubwo butaka bwakwifashishwa n’u Rwanda mu gihe cyo gutwara ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali mu Rwanda.

Tags: KagameRdcUhuru
Share28Tweet17Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Bimwe mu biremereye Leta y’i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro by’i Doha.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Bimwe mu biremereye Leta y'i Kinshasa yasabwe na AFC/M23 mu biganiro biri kubera i Doha. Ibiganiro by'imishyikorano biri kubera i Doha muri Qatar byahuriyemo Leta ya Congo n'umutwe...

Read moreDetails

Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Avugwa mu biganiro by'i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n'iza leta y'i Kinshasa. Ibiganiro by'imishyikirano byahuriyemo intumwa z'umutwe wa M23 n'iza leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails

Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.

Ikibuga cy'indege cya Goma kirimo gukorwa neza. Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Goma ho mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo kiri gutunganywa...

Read moreDetails

Icyemezo perezida Museveni yafashe cyanyuze AFC/M23 inamugenera ubutumwa.

by Bruce Bahanda
July 10, 2025
0
Icyo M23 isaba RDC gukora mbere yuko impande zombi zisubira mu biganiro i Doha.

Icyemezo perezida Museveni yafashe cyanyuze AFC/M23 inamugenera ubutumwa. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryashimiye perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza...

Read moreDetails

Rumenge yavuze icyamuteye gushyigikira AFC/M23/MRDP.

by Bruce Bahanda
July 10, 2025
0
Rumenge yavuze icyamuteye gushyigikira AFC/M23/MRDP.

Rumenge yavuze icyamuteye gushyigikira AFC/M23/MRDP. Olivier Rumenge Rugeyo wigezeho kwitoza mu matora y'abadepite yo mu mwaka wa 2023 muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, mu...

Read moreDetails
Next Post
Uko i Mulenge byifashe n’uduce FDLR n’Ingabo za RDC zagaragayemo.

Uko i Mulenge byifashe n'uduce FDLR n'Ingabo za RDC zagaragayemo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?