Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko yiteguye kwakira perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi i Washington DC mu minsi mike iri mbere.
Ibi biri mu byo yatangiye kuvugaho kuva ku wa gatatu muri iki cyumweru na nyuma yabwo.
Abashaka mu gihe yari aheruka gutangaza ko yarangije amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo, ubwo ba minisitiri b’ubanye n’amahanga bibi bihugu byombi bahuriraga i Washington DC ku wa 27/06/2025 bagasinya amasezerano y’amahoro.
Ni amasezerano agamije kurangiza amakimbirane y’intambara mu Burasirazuba bwa Congo no gushakira akarere kose muri rusange umutekano.
Trump yavuze ko mu byumweru bibiri biri mbereko azakira abakuru b’ibi bihugu byombi perezida Felix Tshisekedi wa RDC na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Yagize ati: “Ntekereza ko mu byumweru bibiri biri mbere, abayobozi b’ibihugu byombi bazaza gusinya amasezerano ya nyuma.”
Mu kiganiro perezida w’u Rwanda aheruka kugirana n’abanyamakuru tariki ya 04/07/2025, yavuze ko ubuyobozi bwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika bufite umurongo mwiza wo kurangiza amakimbirane y’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Agaragariza ririya tangazamakuru ko Trump mu gukemura ikibazo yashingiye ku ngingo zitatu zirimo “umutekano, politiki n’ubukungu.”
Kagame avuga kandi ko u Rwanda rwiteguye kuzubahiriza buri kimwe kugira ngo amahoro arambye abashe ku boneka muri RDC no mu karere kose muri rusange.