Ibitero bya Israel muri Gaza byari byakaze.
Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero bikomeye mu ntara ya Gaza, bisiga bihitanye abantu 110 abandi amagana babikomerekeramo.
Ni ibitero iki gisirikare cya Israel cyagabye mu majyaruguru ya Gaza no mu majy’Epfo yayo, maze ngo byibasira agace ka Beit Hanoun n’inyubako ziherereye hafi ya Kaminuza ya ki Islam na yo iri aho hafi.
Iki gitero ngo nticyari gisanzwe kuko cyanaguyemo abantu 110 barimo 34 bari bategereje imfashanyo ku kigo cya GHF(Gaza Humanitarian Foundation), kiri hafi y’umujyi muto wa Rafa uherereye mu majy’Epfo y’iyi ntara ya Gaza.
Abatangabuhamya bavuze ko aho hantu h’i Rafah harimo imiryango itagira kivurira, abagore n’abana bari bateraniye aho batekerezaga ko ari agace kizewe, bategereje ibiribwa n’imiti. Icyakora, mu kanya nk’ako guhumbya no guhumura, ibisasu bya Israel byabishe, bihindura ahari hategerejwe ubuzima agace k’amarira.
Imiryango itegamiye kuri Leta ifasha ikiremwa muntu irimo uwa Medecins Sans Frontières na Human Right Watch, byanenze bikomeye ibi bitero, ivuga ko Israel iri gukoresha imbaraga z’umurengera kandi igambiriye gutera ubwoba abasivili.
Abayobozi ba Gaza na bo bashinja Israel kugaba ibitero ititaye ku buzima bw’abantu batari abasirikare.
Ubundi kandi n’ibihugu byinshi byasabye Israel guhagarika ibitero nk’ibi mu basivili, ariko kandi ntacyo Israel iratangaza kuby’iki gitero.
Ibi bikozwe mu gihe Leta Zunze ubumwe z’Amerika zotsaga igitutu Israel kuyoboka inzira y’ibiganiro n’impande ihanganye na zo.
Hakaba hitezwe icyo Israel iza kuvuga kuri ibi bitero yakoze mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri iki cyumweru no mu gitondo.