Amerika yavuze ibyo iri guteganya bikarishye, mu gihe amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC atokubahirizwa.
Haramutse hatubahirijwe ibyateweho umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda, icyo gihe ngo hafatwa ibihano bikakaye ku ruhande rwo ramuka ari rwo rugaragayeho amakosa yo kutubahiriza ibyasinywe.
Ni byatangajwe na Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika i Kinshasa, Lucy Tamlyn, aho yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 14/07/2025.
Yavuze ko mu gihe impande zombi zitashyira mu bikorwa ibyo zemeye muri ariya masezerano hateganyijwe “ingamba zibihano bikaze.”
Agaragaza ko igihugu cye cyifuza ko amakimbirane amaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa Congo arangira burundu, kandi ko iki gihugu cye cyiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo hagerwe ku gisubizo nyacyo.
Yagize ati: “Ni yo mpamvu Leta Zunze ubumwe z’Amerika zishimangira ko aya masezerano y’amahoro ashyirwaho ingengabihe ndetse akanashyirirwaho gahunda y’uburyo azashyirwa mu bikorwa. Yashimangiye ko hazashyirwaho urwego rwa gisirikare ruhuriweho, ruzahuza ibikorwa byo kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”
Yanavuze kandi ko aya masezerano asobanutse. Ndetse yongeraho ko bagerageje kubisobanura ku mugaragaro ko hazaba ingaruka mu gihe hatabayeho kuyubahiriza, ati: “Hari ingamba z’ibihano, urugero nk’ibihano mu bukungu bizafatwa ndetse n’ibyo mu rwego rwa dipolomasi.”
Kuri ibi by’ubukungu, yavuze ko hari umushinga wa miliyoni 760 USD w’urugomero rw’amashanyarazi mu bihugu bitatu, ari byo u Rwanda, RDC n’u Burundi.” Avuga ko hakenewe amahoro kugira ngo ibyo bigererweho.
Nubwo ariya masezerano y’amahoro yamaze gushyiraho umukono, ariko nyamara hari impungenge ko atazubahirizwa, kuko Leta ya Congo ikomeje kurunda abasirikare bayo benshi i Uvira, no mu bice byo mu misozi miremire y’i Mulenge bituwe cyane n’Abanyamulenge kuri ubu ibyo bice hafi yabyose bigenzurwa na AFC/M23/ Twirwaneho. Bikavugwa ko iyi Leta ishaka kubyisubiza.
Hejuru y’ibyo yongeye kuzana abacanshuro benshi bo kuzayifasha kurwanya iriya mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, uwa Twirwaneho n’uwa M23.
Sibyo gusa, kuko kandi iyi Leta ya Congo ikomeje gutumiza imbunda zarutura zifashishwa mu ntambara ikomeye, bityo, ibi bikayigaragariza ko iri gutegura intambara karundura.