Intambara muri Ukraine yahinduye isura.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yijeje Ukraine kuyoherereza intwaro za Patriots bizayifasha mu buryo bukaze bwo gukumira ibitero by’u Burusiya.
Perezida Trump ni we watangaje ibi aho yabikoze ari gushimangira ibikorwa byo gushyigikira Ukraine mu buryo bwo kuyoherereza intwaro kugira ngo irushyeho kwirwanaho mu gihe yakugarizwa n’ibitero by’u Burusiya bya drones na misiles.
Trump watangaje ibi yagaragaje ko yizeraga ko Vladimir Putin w’u Burusiya ashaka amahoro, ariko ko ibyo akora kumanywa bitandukanye nibyo akora mu ijoro.
Mu ijambo rye atangaza ibi yagize ati: “Tuzaboherereza Patriots kuko bazikeneye cyane, kubera ko mu by’ukuri Putin yatunguye abantu benshi. Avuga neza, maze akarasa abantu bose ibisasu ku mugoroba. Ntabwo mbikunda.”
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika yasobanuye ko Amerika atari yo izirengera ikiguzi cy’izi ntwaro, ahubwo ko ibihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi aribyo bizazigura, nyuma uzihe Ukraine.
Ati: “Ukraine irazikwiye kuko ikeneye kwirinda. Ariko EU izazishyura, ntabwo ari twebwe tuzazishyura. Tuzaba dukora ubucuruzi.”
Kurundi ruhande, u Burusiya iyo busobanura impamvu bugaba ibitero kuri Ukraine, buvuga ko bubikora mu kwihorera, ngo kuko na yo irasa ku butaka bwabwo, kandi ngo buba bugambiriye gusa ibikorwaremezo byagisirikare.