U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zateye utwatsi icyemezo cya perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.
Hari nyuma y’aho Perezida Macro atangaje ko igihugu cye kigomba kwemerera Palestine nk’igihugu cy’igenga mbere y’inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye iteganyijwe kuba mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Macro yavuze ko iki cyemezo gikwiye gufasha akarere k’u Burasirazuba bwo hagati kugera ku mahoro arambye, anashimangira ko uyu munsi icyihutirwa ni ukurangiza intambara yo muri Gaza no kuruhura abaturage.
Yavuze kandi ko Palestine ikwiye kuba igihugu cyigenga, nyuma y’imyaka myinshi igabwaho ibitero bya hato na hato na Israel.
Kuko kuva mu kwezi kwa cumi umwaka wa 2023, umujyi wa Gaza wo muri Palestine wugarijwe n’ibitero bikomeye ingabo za Israel zigaba ku mutwe wa Hamas, nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kuri Israel tariki ya 07/10/2023.
Ibitero bya Israel muri Gaza kuri ubu bimaze guhitana abantu barenga 59,000, mu gihe abamaze gukomeretswa na byo babarirwa mu 143,000.
Rero, Leta Zunze ubumwe z’Amerika zibinyujije kuri minisitiri wayo w’ubanyi n’amahanga, Marco Rubio, zamaganye icyemezo cya perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa cy’uko Palestine yahinduka igihugu cyigenga, ndetse zishinja kandi u Bufaransa gutera inkunga Hamas.
Amerika yunzemo ko ibyo perezida w’u Bufaransa yatangaje bisa nko gukora mu gisebe abisirayeli bazize igitero cyo ku itariki ya 07/10/2023.
Si Amerika yamaganye u Bufaransa gusa, kuko na Israel yabwamaganye.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, abinyujije ku rukuta rwe rwa x, yagize ati: “Kiriya cyemezo kigamije guca igikuba ndetse hari ibyago by’uko gishobora gutuma hashingwa undi mutwe witwaje intwaro ushigikiwe na Iran.”
Yongeye ati: “Gushyiraho Leta ya Palestine muri iki gihe byaba ari ukurandura Israel, kutazabana mu mahoro na yo. Twumve ibintu neza , Abanya-Palestine ntibashaka ko habaho Leta na Israel, barashaka Leta hanyuma Israel irandurwe.”
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz na we yagize ati: “Israel ntizigera na rimwe yemera ko muri Palestine hajyaho urwego rushobora kubangamira umutekano wayo cyangwa gushyira mu byago ukubaho kwayo.”