Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mutualite y’Abanyamulenge i Burundi yavuze iby’uko ibayeho muri iki gihugu.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 28, 2025
in Regional Politics
0
Mutualite y’Abanyamulenge i Burundi yavuze iby’uko ibayeho muri iki gihugu.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mutualite y’Abanyamulenge i Burundi yavuze iby’uko ibayeho muri iki gihugu.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Mutualite Shikama i Burundi y’Abanyamulenge yatangaje ko ibayeho neza mu gihugu cy’u Burundi, ndetse ishimangira ko nta kibazo igirana n’ubutegetsi bwaho.

Yabigarutseho mu itangazo rigenewe abanyamakuru, rigaragaza ko yarishyize hanze kuri iki cyumweru tariki ya 26/07/2025.

Iri tangazo riteweho umukono na vise perezida w’iyi Mutualite, Kiruhura Patrick, ndetse n’umunyamabanga wayo, Ruboneka Laurent, ritangira rigira riti: “Twebwe Umuryango wa Banyamulenge bahuriye muri Mutualite Shikama-Burundi, turamenyesha ko tubanye neza n’ubutegetsi bw’u Burundi, ndetse kandi turisanga ku mutekano mwiza buduha.”

Rirongera kandi riti: “Bamwe muri twe bageze muri iki gihugu bahunze, abandi bakigezemo baje kwiga, mu gihe n’abandi bakigezemo kubera ubacuruzi, ariko twese dufite umutekano.”

Nanone kandi iri tangazo rikomeza rivuga ko “Umuryango wa Banyamulenge mu Burundi ntabwo wungukira mu mahoro n’umutekano gusa, abawugize banungikira mu mibereho n’ubukungu nk’abandi baturage babutuyemo. Impunzi nazo zungukira mu bikorwa zituzwamo mu gihugu cya gatatu, bitewe na Leta y’u Burundi, HCR n’ibihugu bibakira.

Cyobikoze, mu mpera z’umwaka ushize, habonetse Abanyamulenge bafunzwe cyane mu Burundi, ahanini bafatirwga i Bujumbura, abenshi muribo babazizaga umutwe wa M23 urwanira muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Abafatwaga icyo gihe babaga babaketsweho gukorana n’uy’u mutwe, gusa ibi byaje gusa naho bishyizeho, nyuma y’aho byamaganwe n’imiryango itandukanye.

Ariko nubwo biruko, umutwe wa Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi muri RDC, uheruka kwamagana Leta y’u Burundi uyishinja gutoza abarwanyi ba FDLR kugira ngo baje gutsemba Abanyamulenge.

Itangazo uyu mutwe washyize hanze mu mpera zakiriya cyumweru gishize, wavuze ko aba barwanyi ba FDLR hamwe n’ingabo z’u Burundi boherejwe i Luvungi, Rurambo na Minembwe muri uwo mugambi wo kurimbura Abanyamulenge.

Nyamara uyu mutwe uvuga ko utazarebera Abanyamulenge bicwa, ahubwo uhamya ko uzirwanaho.

Bisanzwe bizwi ko u Burundi bukorana byahafi na Leta y’i Kinshasa ndetse n’umutwe wa FDLR.

Ni ubufatanye bumaze igihe kirekire kuko ibyegeranyo bitandukanye, bigaragaza ko byatangiye kuja ahagaragara mu ntangiriro z’u mwaka wa 2022, ubwo u Burundi bwagiranaga amasezerano yo gufashanya mu byagisirikare na Leta ya RDC.

Ariko ubu bufatanye bwatangiye mbere yabwo.

Tags: AbanyamukengeU BurundiUmutekano
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 yahaye Radio Okapi gasopo.

AFC/M23 yahaye Radio Okapi gasopo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?