RDC irasabwa kugaragaza ubushake bwo kurandura FDLR.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikwiye kugaragaza ubushake bwo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nduhungirehe, ibi yabivugiye mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye i Kigali mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 29/07/2025.
Ni mu gihe basuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yashyiriweho umukono i Washington DC tariki ya 27/06/2025.
Nduhungirehe ni nawe wari uhagarariye Leta muri iyi nteko rusange, yagaragaje impamvu uyu mushinga w’itegeko ukwiye kwemezwa, avuga ko ari uko u Rwanda rwishimiye ko wakwihutishwa mu gushyirwa mu bikorwa.
Yabwiye abadepite ko aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, nk’igihugu cyagize uruhare mu isinywa ryayo ifashijwe na Qatar, ndetse n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.
Yagize ati: “Aya masezerano ni intambwe ikomeye mu kugarura amahoro, umutekano ndetse n’icyizere hagati y’u Rwanda na RDC.”
Yunzemo ko aya masezerano yasinywe akubiyemo ibice bine birimo umutekano, ubukungu, politiki ndetse n’ibikorwa bireba kugarura impunzi mu byazo ndetse n’abavanywe mu byabo n’intambara.
Yavuze kandi ko mu byemeranyijweho na RDC n’u Rwanda, harimo no gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati ya RDC n’umutwe wa AFC/M23.
Ubundi kandi yagaragaje ko aya masezerano afitiye inyungu impande zombi, bityo inteko ishinga amategeko ya kwemeza umushinga w’itegeko kandi bigakorwa bitanyuze muri komisiyo, kuko ari umushinga w’itegeko wihutirwa.
Ati: “Ntidushidikanya ko amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda yasinyiwe i Washington DC, ari amasezerano y’ingirakamaro ku mpande zombi no ku gihugu cyacu by’umwihariko.”
Inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 16/07/2025, ni yo yemeje umushinga w’itegeko ryo kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.
Nyamara nubwo u Rwanda rufite icyizere ko aya masezerano azubahirizwa, ariko kandi ngo rufite n’impungenge kuko ibiri kubera muri RDC, bitandukanye n’ibiyakubuyemo.
Muri iki kiganiro, umudepite yabajije Nduhungirehe impamvu u Rwanda rubuzwa gushyiraho ingamba z’ubwirinzi, ngo kandi n’umuturage iyo yubatse inzu ye aba akwiye gushyiraho n’igipangu cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda.
Amusubiza ko u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zishingiye ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yongeraho ko RDC ikwiye kugaragaza ubushake bwa politiki mu kurandura uyu mutwe wa FDLR.
Yanasobanuye ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, zabikoze zigamije gukumira umugambi wa jenocide yakorewe Abatutsi, ufitwe n’umutwe wa FDLR kandi ushyigikiwe na Leta y’i Kinshasa.
Yavuze kandi ko kurandura uyu mutwe bitoroshye, ngo kubera ko winvanze n’ingabo za RDC, ariko ko ku wurandura bya burundu bizaturuka kubushake bwayo, kugira ngo udakomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko iyi ngingo yo ku wurandura ikwiye kwitabwaho kuko biri mu bikubiye mu masezerano.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko kuba ambasade y’u Rwanda muri RDC yaratwitswe, bigakorwa na Leta y’i Kinshasa amahanga arebera ntihagire ababyamagana, biri mu byo u Rwanda rwasabye ko ruhabwa icyizere cy’uko bitazongera.
Nyuma y’ibi biganiro inteko rusange y’umutwe w’abadepite batoye uyu mushinga w’itegeko, ndetse bemeza ingingo zose ziwugize.
