Inama ya mbere y’urwego rugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Congo n’u Rwanda yateranye.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo muri iki cyumweru zahuriye i Washington mu nama ya mbere y’urwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ibi bihugu byashyizeho umukono tariki ya 27/06/2025.
Amerika ivuga ko iyo nama ya mbere yabaye hari n’indorerezi za Leta y’iki gihugu, iza Qatar na Togo ndetse n’iz’u muryango wa Afrika Yunze ubumwe.
Urwo rwego ruzwi nka Joinnt Oversights Committee rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ariya masezerano no kwakira ibirego byo kuyarengaho rugafata ingamba ku kurenga kuri ayo masezerano kandi rugakemura amakimbirane mu mahoro.
Amasezerano y’amahoro ya Washington avuga ko impande zombi ziyemeje gushyiraho urwo rwego ruhuriweho n’impande zombi mu gihe cy’iminsi 30 nyuma yisinywa ryayo kandi rugakorera ku mahame yumvikanyweho.
Amerika kandi yavuze ko abitabiriye iriya nama muri iki cyumweru, batoye komite ya ruriya rwego, bemeza amaheme rugomba gukoreraho, bakaganira ku ntambwe mu gushyira mu ngiro amasezerano y’amahoro yasinywe, kandi bagategura inama ya mbere ya joint Security Coordination Mechanisms- urwego tekinike mu by’umutekano impande zombi kuri aya masezerano.
Amerika yavuze kandi ko ubumwe bwa Afrika, Qatar na Amerika byitabiriye ibyo biganiro mu rwego rwo gukurikirana imigambi y’iyubahirizwa ry’intambwe z’amahoro arambye biciye mu biganiro.
Ruriya rwego rwa Joint Security Coordination Mechanisms, rushyinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi w’amahoro urambuye.
Muri ibyo harimo ko uru rwego rugombo kugenzura guhagarika gufasha umutwe wa FDLR n’indi mitwe gusesengura umutwe uyu mutwe wa FDLR.
U Rwanda na rwo rugakuraho ingamba zarwo zo kwirinda, kurinda abasivili no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Amasezerano y’amahoro ya Washington avuga ko impande zose zizashyigikira ibiganiro birimo guhuza RDC na AFC/M23 ku buhuza bwa Qatar n’imihate yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro.