Bya kaze i Burundi, abadepite basabwe kwiga icyongereza.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko mu Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yasabye abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’iki gihugu kwiga icyongereza, mu rwego rwo kugira ngo bazajye babasha gusobanukirwa ibyavugiwe mu nama mpuzamahanga bazajya bitabira.
Ibi yabitangaje ku wa kane w’iki cyumweru turimo, nyuma y’uko yari amaze kongera gutorerwa kuyobora inteko ishinga amategeko mu myaka itanu iri mbere.
Yatsinze ku majwi, 98.1%. Mu ijambo rye, yasabye abayoboye guhita bajya kwiyungura mu bumenyi bakiga icyongereza.
Yagize ati: “Abari hano mwese, mwagize Imana ubu ni amahirwe yo kwiyungura ubwenge. Hariho bamwe muzagira igihe mukajya mu bindi bihugu ururimi bakunze gukoresha yo, ni icyongereza, namwe turabatumye icyongereza mu gishyire ku rutonde rw’ibyo mwebwe ku giti cyanyu mukwiye kumenya.”
Yongeye ati: “Birababaje kujya mu nama hanze, ibyo bavuga ntubyumve. Wanabona n’uwo ubaza akenshi akakubwira ibitari byo, kutamenya ururimi biragorana.”
Hejuru y’ibyo, Ndabirabe yasabye kandi abadepite, kwiga gukoresha mudasobwa bakava ku mpapuro, dore ko abenshi arizo bari bamenyereye, ndetse kandi abasaba kuba maso.