EAC na SADC byongeye guterana ku kibazo cya RDC.
Umuryango wa Afrika y’iburasirazuba(EAC) n’uwa Afrika y’Amajyepfo (SADC), bahuriye mu nama y’abahuza bashyizweho mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Hari mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize iyi miryango, aho yayobowe na perezida wa Kenya, William Ruto ari na we uyoboye umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba,na mugenzi we wa Zimbabwe na we uyoboye uwa Afrika y’Amajyepfo.
Nk’uko amakuru abivuga, bibanze cyane kukureba intambwe imaze guterwa n’inzira ikwiye mu gushaka amahoro arambye muri RDC.
Amakuru akomeza avuga ko iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barimo Umuyobozi wa komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze, Mahmoud Ali Youssouf.
Abandi bayitabiriye ni abahuza mu kibazo cya RDC, barimo abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Catherine Samba-Panza wayoboye Central African Republic, Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia, Mokweetsi Eric Kabetswe Masisi wayoboye Botswana, na Olusugun Obasanjo wabaye perezida wa Nigeria, we wayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Iyi nama ikaba yarabaye hashize iminsi mike hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo, aho yasinyiwe i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika tariki ya 27/06/2025, yitezweho kuzana ituze mu karere.
Ubundi kandi tariki ya 19/07/2025, RDC na AFC/M23 bashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho, akubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo kirambye.