Menya impamvu Abarundi bakumiriwe kwinjira muri Amerika.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga viza ku Barundi by’agateganyo kubera kutubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’uru rwandiko rwemerera abantu kwinjira mu kindi gihugu.
Ibi byatangajwe na Ambasade ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika i Burundi kuri uyu wa mbere, tariki ya 04/08/2025.
Yatanze ibisobanuro igaragaza ko kwica amategeko agenga viza ya Amerika bigakorwa kenshi, byatumye guha Abarundi viza bihagarikwa.
Ivuga ko imyitwarire y’umuntu umwe ishobora gufungira igihugu cyose amarembo.
Ntabwo ari ubwa mbere Amerika ihagarika viza ku baturage bo mu Burundi, kuko no mu mwaka wa 2020, yafashe icyemezo nk’iki cyo guhagarika gutanga viza ku Barundi bose, icyo gihe iki gihugu cyashinjwaga kwakira abaturage bacyo birukanywe.