U Burundi buraramutswa minisitiri w’intebe mushya.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashyizeho minisitiri w’intebe mushya, ari we Nestor Ntahontuye.
Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 05/08/2025, nibwo Nestor yagizwe minisitiri w’intebe w’iki gihugu cy’u Burundi, nyuma y’uko byemejwe n’imitwe yombi igize inteko ishinga amategeko.
Nestor asimbuye kuri izi nshingano Lt .Gen Gervais Ndirakobuca na we watorewe kuba perezida wa Sena y’iki gihugu.
Ndetse kuri ubu biravugwa ko Ndayishimiye ko agiye gukora impinduka zihuse muri guverinoma ye, ba minisiteri bamwe bakayivanwamo hakaza abandi bashya.
Nestor washyizwe munshingano nshya, yari asanzwe ari minisitiri w’imari, ni nshingano yahawe mu kwezi kwa cumi numwe umwaka wa 2024.
Perezida w’u Burundi ashyizeho minisitiri w’intebe mushya, mu gihe bivugwa ko ari gutegura gutsemba Abanyamulenge muri Kivu y’Amajy’epfo.
Kuko mu cyumweru gishize, umutwe wa Twirwaneho urwanira ukubaho kwabo, washyize itangazo hanze ugaragaza ibice biri hafi n’ahatuye Abanyamulenge muri teritware ya Fizi na Mwenga ndetse na Uvira u Burundi bwoherejemo ingabo zabwo mu rwego rwo kugira ngo zitangire kugaba ibitero kuri bo.
Gusa, igisirikare cy’u Burundi cyaje kubihakana, kivuga ko ibyo Twirwaneho ikivugaho ari ibinyoma.
Ariko kandi, kuri uyu wa kabiri ziriya ngabo z’u Burundi kubufatanye n’iza RDC, FDLR na Wazalendo bazindutse bagaba ibitero ku Banyamulenge mu nkengero za centre ya Minembwe.
Ni bitero umutwe wa Twirwaneho wasubije inyuma, ndetse wirukana ririya huriro kubi. Kuri ubu mu Minembwe hagarutse ituze.
Imyaka itatu irashyize ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC n’imitwe yitwaje imbunda irimo uwa FDLR na Wazalendo zirwanya Abanyamulenge, kuko izi ngabo zageze ku butaka bw’iki gihugu hagati mu mwaka wa 2022.