RDC n’u Rwanda byongeye guhurira i Washington DC.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo byahuriye mu nama ya mbere y’u Rwego rw’umutekano ibihugu byombi bihuriyeho.
Mu mpera z’iki cyumweru turimo ni bwo abaserukiye u Rwanda na RDC bahuriye muri iyi nama.
Ni nyuma y’aho byari byaremerejwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC, tariki ya 27/06/2025 hagati y’ibi bihugu byombi.
Ni nama amakuru avuga ko yitabiriwe n’intumwa za Leta Zunze ubumwe z’Amerika, iza Leta ya Qatar, intumwa zihagarariye umuhuza wemejwe n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, n’iza Komisiyo ya Afrika Yunze ubumwe.
Uru rwego rw’umutekano ruhuriweho n’impande zombi, urwa RDC n’urw’u Rwanda, rugamije kwigira hamwe gahunda yo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, no gukura abasirikare ba RDC ku mirongo y’urugamba, ndetse kandi n’u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Usibye ibyo, rugamije kandi koroherezanya mu guhana amakuru y’ubutasi hagati ya Kigali na Kinshasa kugira ngo ariya masezerano y’amahoro yasinywe abashe gushyirwa mu bikorwa.
Abitabiriye inama bemeje ibizakurikiraho mu nama zitaha, ndetse kandi banaganiriye kugutangira gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro.
Abari bahagarariye Amerika, umuryango wa Afrika Yunze ubumwe na Qatar, bitabiriye mu rwego rwo kugira ngo iyi nama igende neza, kandi ibashye no gutanga umusaruro.
Gusa, n’ubwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro i Washington DC, ariko kugeza ubu perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we, Paul Kagame ntibarayashyiraho umukono.
Aya masezerano yakurikiwe no gusinya imbanzirizamushinga y’amahoro hagati ya RDC n’u mutwe wa AFC/M23, i Doha muri Qatar, ariko kandi nabyo buri ruhande rushinja urwabo kurugabaho ibitero, ndetse n’imirwano iracyakomeje haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bw’iki gihugu.