Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n’ingabo za RDC.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano bikakaye umutwe witwaje intwaro wa PARECO wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, usanzwe ukorana byahafi n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Bikubiye mu itangazo iki gihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika cyashyize hanze ku munsi w’ejo hashize.
Iri tangazo risobanura ko umutwe wa PARECO ukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, ndetse ko n’uburyo usoreshamo bitajanye n’amategeko.
Rivuga ko kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, uwo mutwe wagenzuraga ibirombe biherereye i Rubaya muri teritware ya Masisi bicukurwamo amabuye y’agaciro y’ingenzi kunganda z’ikoranabuhanga, harimo n’izikora telefone ngendanwa.
Kuri ubu ibyo birombe biragenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Uyu mutwe, Amerika ikaba yavuze ko iwuhanye kubera kugira uruhare cyangwa ubufatanyecyaha, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, mu bikorwa biteje inkenke ku mahoro, umutekano, cyangwa ituze rya RDC.
Yanahanye kandi ishirahamwe rya CDMC, rishinjwa kugira ubufatanye na PARECO mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gusoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no gukora magendu.
Ikavuga ko CDMC yakoreraga mu kirombe kinini cya Rubaya, kandi ko yagurishaga amabuye yavanwaga mu buryo bwa magendu mu duce twagenzurwaga na PARECO.
Aya mabuye, CDMC ngo yayagurishaga kuri kompanyi 2 zo muri Hong Kong, iya East Rise Corporation Limited na Star Dragon Corporation Limited zizwiho gushora amabuye y’agaciro mu bihugu bikomeye.
Amerika ivuga ko imitungo yose n’inyungu zo mu mitungo y’abafatiwe ibihano iri muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, cyangwa igenzurwa n’abantu bari muri Amerika, ihagaritswe kandi ko igomba kumenyeshwa ibiro bya OFAC.