• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n’ingabo za RDC.

minebwenews by minebwenews
August 14, 2025
in Regional Politics
0
Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n’ingabo za RDC.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amerika yafatiye ibihano bikakaye umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorana byahafi n’ingabo za RDC.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano bikakaye umutwe witwaje intwaro wa PARECO wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, usanzwe ukorana byahafi n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Bikubiye mu itangazo iki gihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika cyashyize hanze ku munsi w’ejo hashize.

Iri tangazo risobanura ko umutwe wa PARECO ukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, ndetse ko n’uburyo usoreshamo bitajanye n’amategeko.

Rivuga ko kuva mu 2022 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, uwo mutwe wagenzuraga ibirombe biherereye i Rubaya muri teritware ya Masisi bicukurwamo amabuye y’agaciro y’ingenzi kunganda z’ikoranabuhanga, harimo n’izikora telefone ngendanwa.

Kuri ubu ibyo birombe biragenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Uyu mutwe, Amerika ikaba yavuze ko iwuhanye kubera kugira uruhare cyangwa ubufatanyecyaha, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, mu bikorwa biteje inkenke ku mahoro, umutekano, cyangwa ituze rya RDC.

Yanahanye kandi ishirahamwe rya CDMC, rishinjwa kugira ubufatanye na PARECO mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gusoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, no gukora magendu.

Ikavuga ko CDMC yakoreraga mu kirombe kinini cya Rubaya, kandi ko yagurishaga amabuye yavanwaga mu buryo bwa magendu mu duce twagenzurwaga na PARECO.

Aya mabuye, CDMC ngo yayagurishaga kuri kompanyi 2 zo muri Hong Kong, iya East Rise Corporation Limited na Star Dragon Corporation Limited zizwiho gushora amabuye y’agaciro mu bihugu bikomeye.

Amerika ivuga ko imitungo yose n’inyungu zo mu mitungo y’abafatiwe ibihano iri muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, cyangwa igenzurwa n’abantu bari muri Amerika, ihagaritswe kandi ko igomba kumenyeshwa ibiro bya OFAC.

Tags: AmerikaIbihanoParecoRdc
Share31Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Kagame yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ku bibazo cya RDC.

Perezida Kagame yaganiriye n'abakuru b'ibihugu byo muri EAC na SADC ku bibazo cya RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?