Perezida Kagame yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ku bibazo cya RDC.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC, n’uwa Afrika y’Amajyepfo, SADC, bagiranye ikiganiro, aho bareberaga hamwe ibyerekeranye n’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki kiganiro abakuru b’ibi bihugu bakigiranye aha’rejo ku wa gatatu tariki ya 13/08/2025, bagikora bifashishije ikorana buhanga rya none.
Ni ikiganiro amakuru avuga ko cyagarukaga kucyakorwa kugira ngo amahoro arambye agaruke muri RDC no mu karere kose muri rusange, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu nama, yahuje umuyobozi mukuru wa SADC, uwa EAC n’abahuza bashyizweho n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abarimo perezida Felix Tshisekedi wa RDC, perezida Dr. William Ruto wa Kenya akaba n’umuyobozi mukuru wa EAC, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe ari na we uyoboye SADC, Hakainde Hichilema uyoboye Zambia, n’abanyamabanga bakuru bagize iyi miryango yombi.
Ibiro bya EAC byatangaje ko muri iyi nama, abakuru b’ibihugu bemeje kongera perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana mu nteko y’abahuza ku kibazo cya RDC.
Baganiriye kandi ku kwemeza imyanzuro yafatiwe mu nama y’ubushize yari yahuje iyi miryango ku itariki ya 01/08/2025.
Usibye nibyo, basabye ko ubunyamabanga tekiniki bwa komisiyo ya AU, EAC n’ubwa SDC buhuzwa, bukaba ubunyamabanga buhuriweho bukazayoborwa na komisiyo ya AU i Addis-Abeba muri Ethiopia.