Byakaze Imbonerakure zirwana muri RDC zashinje Leta yabo kuzihenda.
Imbonerakure zirwanya ihuriro rya AFC/M23/MRDP mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, zirashinja Leta y’u Burundi kuzibeshya amafaranga.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’abamwe muri izi mbonerakure, aho bavuga ko mu mezi umunani ashize mbere y’aho zijya muri RDC, buri wese yari yasezeranyijwe amadorali 500 n’inkunga y’ibiribwa.
Umwe muri zo yabwiye itangazamakuru ati: “Twagombaga guhabwa ayo mafaranga, tukanahabwa n’ibiribwa ariko byose byahekeye iyo tutazi.”
Yakomeje asobanura ko mbere yuko berekeza muri RDC, babanje guhabwa amahugurwa yagisirikare mu kigo giherereye mu ishyamba ndetse no ku bibuga by’imikono, imiryango yabo isezeranywa ubufasha mu gihe bapfira ku rugamba.
Avuga ko benshi muri zo bapfiriye ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo kimwe kandi n’abasirikare, ariko ko kugeza ubu imiryango yabo nta kintu irahabwa, ndetse ngo imyinshi muri iyo miryango yimwa n’uruhushya rwo gukorera ikiriyo ababo.
Nyamara kandi ngo Imbonerakure zimwe nyuma y’aho zicyuwe zivanwa ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo, abaturage batinya ko zizabica, ngo n’ubwo zahawe amabwiriza azibuza gukora ibinyuranyije n’amategeko, kandi zibwibwa ko uzabirengaho azahanwa kubi.
Imbonerakure kimwe n’ingabo z’u Burundi zatangiye koherezwa muri RDC mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare ibihugu byombi byagiranye.
Ariko kandi na mbere yabwo, Imbonerakure zagiye zihabwa imyitozo ya gisirikare kandi zigaherekeza abasirikare muri RDC. Usibye ko icyo gihe ho zajyaga kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta yabo.