• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Byakaze Imbonerakure zirwana muri RDC zashinje Leta yabo kuzihenda.

minebwenews by minebwenews
August 14, 2025
in Regional Politics
0
Byakaze Imbonerakure zirwana muri RDC zashinje Leta yabo kuzihenda.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Byakaze Imbonerakure zirwana muri RDC zashinje Leta yabo kuzihenda.

Imbonerakure zirwanya ihuriro rya AFC/M23/MRDP mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, zirashinja Leta y’u Burundi kuzibeshya amafaranga.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’abamwe muri izi mbonerakure, aho bavuga ko mu mezi umunani ashize mbere y’aho zijya muri RDC, buri wese yari yasezeranyijwe amadorali 500 n’inkunga y’ibiribwa.

Umwe muri zo yabwiye itangazamakuru ati: “Twagombaga guhabwa ayo mafaranga, tukanahabwa n’ibiribwa ariko byose byahekeye iyo tutazi.”

Yakomeje asobanura ko mbere yuko berekeza muri RDC, babanje guhabwa amahugurwa yagisirikare mu kigo giherereye mu ishyamba ndetse no ku bibuga by’imikono, imiryango yabo isezeranywa ubufasha mu gihe bapfira ku rugamba.

Avuga ko benshi muri zo bapfiriye ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo kimwe kandi n’abasirikare, ariko ko kugeza ubu imiryango yabo nta kintu irahabwa, ndetse ngo imyinshi muri iyo miryango yimwa n’uruhushya rwo gukorera ikiriyo ababo.

Nyamara kandi ngo Imbonerakure zimwe nyuma y’aho zicyuwe zivanwa ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo, abaturage batinya ko zizabica, ngo n’ubwo zahawe amabwiriza azibuza gukora ibinyuranyije n’amategeko, kandi zibwibwa ko uzabirengaho azahanwa kubi.

Imbonerakure kimwe n’ingabo z’u Burundi zatangiye koherezwa muri RDC mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare ibihugu byombi byagiranye.

Ariko kandi na mbere yabwo, Imbonerakure zagiye zihabwa imyitozo ya gisirikare kandi zigaherekeza abasirikare muri RDC. Usibye ko icyo gihe ho zajyaga kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta yabo.

Tags: AmafarangaBurundiImbonerakure

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?