Gen. Muhoozi yongeye kuvuga uburyo UPDF na RDF ari abavandimwe anahishyura gahunda bafitanye.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi yatangaje ko igisirikare cya Uganda n’icy’u Rwanda ari ibivandimwe, ndetse avuga ko amakipe y’umupira w’amaguru y’ingabo z’ibi bihugu byombi ateganya guhurira mu kibuga cy’umupira agakina.
Yabivugiye mu butumwa aheruka gutambutsa ku rukuta rwa x ku wa gatatu tariki ya 13/08/2025.
Yatangiye agira ati: “Igisirikare cy’u Rwanda ni abavandimwe bacu bo mu maraso kandi turavukana. Igihe cyose duhora dufatanya. Amakipe yacu y’umupira w’amaguru azahura vuba mu mukino wo kwishyura i Musanze.”
Ibi yabigarutseho mu gihe umwaka wa 2022 ahagana mu mpera zawo, yavuze ko UPDF na RDF aribyo bisirikare bya mbere ko kandi bishyize hamwe nta mwanzi n’umwe byananirwa guhashya.
Uyu Gen.Muhoozi watangaje ibi ni we wagize uruhare runini mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, kuko wigeze kugwamo igitotsi, ariko mu mwaka wa 2022 arabyunga byongera kugendererana.
Ndetse ubwe yigeze kuvuga ko kongera kunga ubumwe bwa RDF na PDF ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu mateka ye mu gisirikare.
Hari n’ubwo kandi yigeze gutangaza avuga ko mu Rwanda ari mu rugo ha kabiri, yanakunze kumvikana avuga ko nyuma y’igisirikare ayoboye UPDF, akunda icy’u Rwanda, RDF.
