U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo gukora ubwicanyi muri RDC.
Leta y’u Rwanda yamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo byasohowe n’umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, aho wavuze ko ziriya ngabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye mu bice byo muri teritware ya Rutshuru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi birego umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu ubihuriyemo kandi n’umuryango wa Human Right Watch usanzwe wo ufite amateka mabi ashingiye ku birego bidafite ishingiro bihora bishinja u Rwanda ibinyoma.
Itangazo rya minisitiri y’ubanye n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko ibi birego bigira ingaruka kandi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’amasezerano y’amahoro yo ku wa 27/06/2025, akubiyemo no kurandura burundu umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ushigikiwe na Leta y’i Kinshasa, ukaba ishingiro ry’amakimbirane ndetse n’ihohoterwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda igakomeza ivuga ko yibanda ku bikorwa bigamije guharanira amahoro arambye, umutekano n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington no gushyigikira inzira ya Doha muri Qatar ihuriramo RDC n’umutwe wa M23 bihanganye.