• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, August 26, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Kagame yavuze kuby’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 26, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Kagame yavuze kuby’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Kagame yavuze kuby’ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

You might also like

U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.

FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y’i Kinshasa.

Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw’iki gihugu butapfa kuzamuka.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko nubwo ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryagerageje kugarura amahoro mu bice ryabohoye, bitanejeje ba mpatsinihugu.

Hari mu muhango wo gusoza amasomo y’abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6000, aho bayasoreje mu kigo cya Gabiro tariki ya 25/08/2025.

Iki kigo cya Gabiro giherereye mu ntara y’i Burasirazuba y’iki gihugu cy’u Rwanda.

Mu kiganiro yabahaye, yagishimiyemo abasirikare, abapolisi n’abacungagereza ku kazi, gakomeye, kangombwa bamaze igihe bakora ndetse bakorera n’igihugu cyabo n’abo batisize.

Avuga ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho, birimo akababaro, ibihe bikomeye ariko agaragaza ko icyangombwa ari uko u Rwanda rutazimira.

Yavuze kandi ko hari abigira nk’aho bo baremye abandi, ariko agaragaza ko atari byo. Yakomeje avuga ko niba hari abaremye abandi, abo ari abandi aho kuba abo mu Rwanda.

Yagize ati: “Bivuze ko twebwe nk’abantu twigenera twibeshyaho, n’iyo ibikubeshaho bitaba byuzuye bikaba bituruka ahandi bigomba kwiyongera ku byawe. Ntabwo biza bisimbura uburenganzira wifiteho, bw’icyo uri cyo . Byiyongera ku byawe ndetse ukaba washimira uwabiguhaye.”

Kagame yababwiye ko uwaha Abanyarwanda icyo ari cyo cyose, bitamuha uburenganzira bwo kwitwara nk’uwabaremye.

Anibutsa abakora mu nzego z’umutekano bose ko bafite inshingano nini, haba ku gihugu n’iyo kurinda abaturage b’u Rwanda bakumira ibirura bihora bishaka gucuza Abanyarwanda ibyabo.

Aha ni naho yageze avuga ku mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Kagame yavuze ko nubwo umutwe wa M23 wagerageje kugarura amahoro mu bice wafashe bya RDC, bitashimishije ba mpatsibihugu.

Yagize ati: “Ariko si ko buri wese abibona, bitari uko atari byo ahubwo abanyamakuru, ibyo bihugu bya mpatsibihugu, bigashaka kwerekana ko ikibazo ari AFC/M23 n’u Rwanda, RDF.”

Yakomeje ati: “N’iyo RDF iza kuba iriyo ibyo bavuga ntabwo ari byo yakora. Muri buka abacanshuro banyuze hano n’abandi bagaherekezwa. Bagasezererwaho neza mu mahoro. Ni RDF yabikoze . Niba ari abicanyi iba yarabishe. None se ni ko byagenze?”

Uyu mutwe yavuzeho, umaze kubohoza hafi igice cyose cy’u Burasirazuba bwa RDC, kuko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka yafashe umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu kwa kabiri nabwo ifata uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuri ubu umaze no kubohoza ibice bitandukanye byo muri izi ntara zombi, urebye nta teritware n’imwe idafitemo agace yigaruriye, ahanini zo muri Kivu y’Amajyepfo yewe n’iyo muri Kivu Yaruguru.

Kandi ibice byose ugenzura wabigaruyemo amahoro, kuko abaturage babirimo barishyira bakizana.

Tags: AFC/m23Paul KagameRdcUmutekano
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.

by Bruce Bahanda
August 25, 2025
0
U Burundi bwongeye kuvuga iby’umubano warwo n’u Rwanda burutega n’iminsi.

U Burundi bwongeye kuvuga iby'umubano warwo n'u Rwanda burutega n'iminsi. Reverien Ndikuriyo, umunyamabanga mukuru w'i shyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD, yatangaje ko u Burundi butazabana...

Read moreDetails

FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
August 24, 2025
0
FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y’i Kinshasa.

FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na Leta y'i Kinshasa. Mu gihe byari byitezwe ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo gitangira kurwanya umutwe wa FDLR byo ku wurandura,...

Read moreDetails

Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw’iki gihugu butapfa kuzamuka.

by Bruce Bahanda
August 23, 2025
0
Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw’iki gihugu butapfa kuzamuka.

Uyoboye Banki nkuru ya RDC yavuze impamvu ubukungu bw'iki gihugu butapfa kuzamuka. André Wameso uyoboye Banki nkuru ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yasobanuye ko iterambere ry'iki gihugu...

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo gukora ubwicanyi muri RDC.

by Bruce Bahanda
August 23, 2025
0
U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo gukora ubwicanyi muri RDC.

U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo gukora ubwicanyi muri RDC. Leta y'u Rwanda yamaganye ibirego bishinja igisirikare cya rwo byasohowe n'umuryango w'Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu,...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye na M23 i Doha.

by Bruce Bahanda
August 20, 2025
0
Perezida Tshisekedi yahishyuriye u Bubiligi ibyo atashimye ku biganiro bihuza Leta ye  na M23  i Doha.

Perezida Tshisekedi yabwiye u Bubiligi ko atashimye umushinga w'amasezerano y'amahoro y'i Doha. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yabwiye minisitiri w'intebe w'u Bubiligi, Maxime Prevot,...

Read moreDetails
Next Post
Umwe mu barinzi ba komanda secteur yishwe arashwe i Uvira.

Icyo umwe mu baturage bari Uvira avuga kuri Wazalendo.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?