U Rwanda na RDC byahuriye mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo byahuriye mu biganiro muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, bigamije kurebera hamwe uko ibigo byo muri Amerika bishora imari muri ibi bihugu biherereye muri EAC (Afrika y’i Burasirazuba).
Ibi biganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije kurebera hamwe ko habaho ubufatanye mu kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro isi ikeneye; aya mabuye akaba aboneka muri RDC no mu Rwanda gusa.
Bimwe mu bigo by’ingufu byo muri Amerika, harimo icya SAFE byavuze ko gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC mu rwego rwo kugarura amahoro mu karere, bizafungura amahirwe menshi y’ishoramari muri ibi bihugu mu cyiswe “regional economic integration framework.”
Ibi biganiro kandi byibanze ku kureba uko urwego rw’abikorera muri Amerika bashora imari kugira ngo ubukungu buri mu Rwanda na RDC bube imbarutso y’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari aho kuba intandaro y’intambara.
Amerika ivuga ko iyi nama yitabiriwe na Jonathan Pratt umwe mu bayobozi babyo, akaba yaragaragaje ko perezida Donald Trump afite icyerekezo cy’amahoro muri aka karere binyuze kugashoramo imari ifatika ya Amerika.
Uyu muyobozi yanavuze ko umugambi uhuriweho wo guteza imbere akarere k’ibiyaga bigari uzaterwa n’uburyo abo bireba bazashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC hagati y’u Rwanda na RDC.
Ku rundi ruhande hari abavuga ko ibiri muri aya masezerano y’i Washington DC ibyinshi muri ibyo, ngo ntibyashyizwe mu ngiro, harimo kandi ko n’imirwano itigeze ihagarara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.