Umushumba Rev.Misigaro yavuze ku rukundo nyakuri.
Umushumba w’itorero rya All National Assemblies Of God, rifite icyicaro muri Isingiro district mu majy’Epfo ya Uganda, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ku rukundo nyakuri, anasaba abakristu bose kurugira, ngo kuko ari rwo ruranga abana b’Imana nyakuri.
Iri jambo yari bwirije mu materaniro y’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 31/08/2025, aho yanasomye mu rwandiko rwa Yohana wa 1, isura ya 3:9-10, 4:7.
Avuga ko hari inzira zitatu zituma abakristu bagira urukundo nyakuri.
Asobanura ko “Urukundo ko ari ibikorwa byiza byose biba byakozwe mu kuri.”
Yavuze ko abakristu bagomba kugira ibyo bakora, kandi bakabikora nta kindi bagamije uretse ku nezeza Imana. Gusa, bakirinda kubangamira abandi.
Yavuze ko buri wese akwiye kujya yibaza ati: icyo ndigukora ni cyiza cyangwa gifite abo kibangamiye?”
“Mu bindi bisobanuro yatanze yavuze ko urukundo ko ari igikorwa cyiza.”
Avuga ko haba ukuri kumwe, ngo kuko buri kintu cyose kigira ukuri kwacyo.
Ni naho yavuze ko Bibiriya yose ishingiye ku bintu bibiri:
Avuga ko icya mbere ari ugukunda Imana, mu gihe icya kabiri cyo ari ugukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda. Bivuze ko ibyo twiyifurizaho byiza, ari na byo dukwiye kwifuriza n’abagenzi bacu. Muri icyo gihe avuga ko tuba twamaze kugera ku rugero rushyitse.
Ashimangira ko iyo ukunda Imana by’ukuri bigaragarira mu bikorwa ukora bya buri munsi.
Yakomeje avuga ko aho abakristu bakura urukundo, ko ari igihe bakiriye umwuka wera.
Ndetse ko umwuka wera ari na wo utuma bera imbuto nziza, ubundi kandi ukabaha kwakira n’impano zirimo n’izikora ibitangaza.
Yakomeje asobanura ko udashobora kwakira impano ya mwuka wera utera imbuto nziza, kandi ko n’igihe wayakiriye ariko utazera, bigera igihe ikakuvamo igashyira burundu.
Avuga ko umukristu wese akwiye kugira imbuto y’ibyishimo, kandi ko iyi buri muririmbyi wese akwiye kuyigira, ati: “Impano y’ibyishimo, buri muririmbyi wese akwiye kuyigira, utayigira uwo si uw’Imana, kuko ni yo yabo. Ni byiza kandi ko abakristu bose bayigira, ni yo igaragaza ubumuntu.”