Haravugwa amakuru ababaje y’igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n’ibyo Leta iri kuhohereza
I Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, amakuru aturuka yo mabi ni uko Wazalendo baraye bahashimutiye umusirikare w’iki gihugu wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, ikindi ni uko hari kurundwa ibikoresho bya gisirikare byinshi bikomeye.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bugufi dukesha inzego z’umutekano za RDC.
Ubwo butumwa bugira buti: “Birababaje, umusirikare wa FARDC wo mu bwoko bw’Abanyamulenge Wazalendo baraye bamushimuse.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Yashimutiwe mu mujyi wa Uvira, ubwo yarageze kuri 8ème CEPAC iherereye muri quartier Songo. Uyu musirikare yabaga mu ngabo zikorera kuri Secteur Uvira.”
Nyuma yo gushimutwa nta kindi kiramenyekana kuri we, ariko ikimaze kumenyekana nuko hari gukorwa uburyo bwose ngo Wazalendo bamugarure.
Byasobanuwe ko yafashwe ari kumwe n’abaganzi be kandi ko bari mukazi ka gisirikare, mu rwego rwo kurinda umutekano.
Ibyo byabaye mu gihe aha i Uvira hari kurundwa ibikoresho bya gisirikare, aho biri kuvanwa i Bujumbura mu Burundi, ndetse n’ibindi bikavanwa i Kinshasa, Kisangani n’i Kindu.
Aya makuru akomeza avuga ko biri gusehwa n’indege, ibindi bikazanwa n’imodoka za gisirikare ahanini ibiva i Bujumbura.
Bimwe muri ibyo bikoresho harimo ibisasu bya Lances roquette, RPG -7 n’imbunda za mitrailleuse 7.62, n’ibindi birimo n’imbunda za rutura.
Leta ya RDC ku bufatanye n’iy’u Burundi, bigamije kurwana byivuye inyuma no kwisubiza ibice bambuwe na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho mu misozi ya Uvira, Fizi, Mwenga no mu mijyi nka Bukavu, Kamanyola n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Hejuru y’ibyo, hanerekanwe amashusho y’indege ziri guseha biriya bikoresho zirimo n’iza gisivili n’iza gisirikare.
Hagataho, umutekano ukomeje kuba mubi cyane muri iki gice, aho kandi hari na General Olivier Gasita wahageze ku wa mbere, ariko aza Wazalendo batamushaka bavuga ko ari Umunyarwanda, ibyo nabyo bikaba bikomeje kongera urwango ku Banyamulenge no kunshuti zabo.
