Icyo wamenya ku bwirakabiri bwuzuye bwabaye
Hirya no hino ku isi babonye ubwirakabiri bw’ukwezi bwabaye kandi bukaba bwari bwuzuye, ibyo bita “tatal lunar).
Ubu bwirakabiri bw’ukwezi bwabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 07/09/2025.
Bivugwa ko byagaragaye mu bihugu byinshi byo muri Africa, mu Burayi no muri Aziya.
Igihe bavuga ko habaye ubwirakabiri bw’ukwezi bw’uzuye, bivuze ko ukwezi kuba kwanyuze inyuma y’isi kugakingirizwa na yo, bityo urumuri ruva ku zuba ntirugere ku kwezi, kukagera igihe guhinduka umutuku ndetse hari n’ubwo kuba umukara kubera ko hari imirasire y’izuba iba igera ku kwezi ivuye ku isi.
Bivugwa ko uko gutukura ni ho haturutse iryo zina ry’ubwirakabiri bw’ukwezi kw’amaraso.
Ariko nyamara ibyo ntibikunze kubaho, biba igihe isi n’ukwezi biri ku murongo umwe cyangwa igihe byegeranye cyane ariko isi ikaba ari yo iri hagati.
Abahanga bavuga ku ubwirakabiri bw’ukwezi bw’uzuye bushobora kugaragara mu kirere kuva ku minota icumi kugera ku masaha hafi abiri. Igihe bimara bitegwa n’aho isi, izuba n’ukwezi bigeze.