U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarengereye kubyo yavuze ku ngabo zarwo
Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure imvugo bamwe mu bagize guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo bashinje ingabo z’iki gihugu gufatanya n’umutwe wa M23 gukorera genocide Abanye-Congo b’Abahutu, u Rwanda ruvuga ko ibi birego ari ibinyoma byambaye ubusa.
Aya magambo yatangarijwe i Geneve mu Busuwisi, aho akanama k’umuryango w’Abibumbye gashyinzwe uburenganzira bwa muntu kakoreye ibiganiro aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 09/09/2025.
Muri ibyo biganiro by’aka kanama, komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN, Volker Tùrk, yavuze ko hagati ya tariki ya 08 na 29/08/2025, abarwanyi ba M23 bari kumwe n’abarimo abasivili n’abasirikare ngo bikekwa ko ari ingabo z’u Rwanda, bateye amasambu menshi muri sheferi ya Bwishya bahica abasivili benshi b’Abahutu.
Naho minisitiri w’uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Samuel Mbemba Kabuya, wari uhagarariye RDC muri aka kanama, yunze muri ibi byatangajwe na Volker Tùrk, avuga ko ibyabaye ari genocide.
Avuga ko Tùrk yari akwiriye kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zifatanya na M23 gukorera genocide Abahutu bo muri biriya bice biherereye muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi byamaganiwe kure na Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, Bakuramutsa, yavuze ko ibyatangajwe na minisitiri Samuel, bigize icyaha ngo kuko ari igitutsi gikomeye ku gihugu nk’u Rwanda.
Yanavuze ko yifuza kumva neza ibyatangajwe na minisitiri Samuel, niba ashinja ingabo zacu n’igihugu cyacu gukora genocide ku butaka bwabo.
Abasobanurira ko ari amahano kwemeza ikintu nk’iki kidashingiye ku mategeko n’amahame mpuzamahanga, aboneraho gusaba umwanya wo kugira icyo abivugaho.
Amaze guhabwa umwanya wo kubivugaho, yagize ati: “Ibi ni umurongo utukura, nyakubahwa perezida, ku gihugu cyacu gushinjwa genocide, mu gihe tuzi ko ari ibintu bigenwa n’amahanga, nta rwego na rumwe ruyita gutyo, rero ntabwo nshobora kwemera ko ibintu nk’ibyo bivugirwa hano mu nyubako za UN, ngo nemere ko bibera mu maso yanyu nyakubahwa perezida. Ndifuza ko muha umurongo ibi bintu. Ntabwo ari ibirego dushobora kwemera.”
Yakomeje avuga ko ziriya raporo zuzuye amakuru abogamye, ataranakorewe ubugenzuzi, kuko abazikoze batigeze banakandagira aho bavuga ko byabereye, ahubwo ko no muri zo nyandiko ubwazo banivugira ko hari imbogamizi kuhagera.
Nubwo ibi birego byazamuwe n’abo mu butegetsi bw’i Kinshasa, ariko ingabo zabo n’izo zagiye zishinjwa kenshi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR igizwe n’abasize bakoze genocide yakorewe Abatutsi mu Rwand, mu bikorwa byo kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, n’ubu bagikomeje kugirirwa nabi.