Israel yagaragaje impamvu yatumye igaba igitero i Doha
Leta ya Israel yatangaje ko Qatar yahindutse indiri y’abaterabwoba, kandi ko ari na yo mpamvu yatumye igaba kiriya gitero ahari intumwa za Hamas.
Byagarutsweho na ninisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, wavuze ko barashe kuri Qatar kubera ko yaricumbikiye ibyihebe byo mu mutwe wa Hamas.
Yagize ati: “Guverinoma ntizikwiye gucumbikira ibyihebe, twahigaga ibyihebe byagize uruhare mu gutegura ibitero byo ku itariki ya 07/10/2023.”
Netanyahu kandi yavuze ko kiriya gitero bakoze gisa neza nk’ibyo Amerika yagabye yihimura ku bitero bya Al-Qaeda byayigabweho ku wa 11/09/2001.
Hirya y’ejo ni bwo igisirikare cya Israel cyagabye icyo gitero. Ni igitero amakuru avuga ko cyari kigambiriye kwivugana abayobozi ba Hamas bari muri icyo gihugu aho bari bitabiriye ibiganiro by’amahoro.
Nyuma y’icyo gitero ibihugu birimo Amerika, ubumwe bw’u Burayi na Qatar ubwayo, bamaganye Israel yabikoze.
Nk’ubumwe bw’u Burayi bwanasohoye itangazo buvuga ko bugiye guhagarika inkunga bwahaga Israel.
Mu gihe Qatar na yo yashyize itangazo hanze, isobanura ko Israel yari ibizi ko abayobozi ba Hamas bagiye muri Qatar bisabwe na Merika na Israel.
Ndetse kandi ivuga ko bitumvikana uburyo ibya Hamas byagereranywa na Al-Qaeda kuko ubwo uyu mutwe w’iterabwoba wagabaga ibitero kuri Amerika nta buhuza mpuzamahanga bwashatswe.
Israel uretse kuba yaragabye kiriya gitero ku ntumwa zari mu biganiro by’amahoro, inengwa kandi kuba yaravogereye ubusugire n’umutekano by’ikindi gihugu.